Sitting Volleyball: U Rwanda rwabuze itike yo kujya muri Paralempike

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika inatakaza amahirwe yo gukina Imikino Paralempike ya Paris 2024 zigera ku iherezo nyuma yo gutsindwa na Maroc amaseti 3-2 ku wa Gatanu.

Muri iri rushanwa riri kubera i Lagos muri Nigeria, u Rwanda rwasabwaga gutsinda Maroc byahuriye muri 1/2, rukazahatanira umwanya wa mbere uzatanga itike y’Imikino Paralempike izabera i Paris hagati ya Kanama na Nzeri 2024.

Nubwo Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza, ntiyorohewe na Maroc yayihindukanye kuko umukino warangiye itsinzwe amaseti 3-2 (25-23, 21-25, 25-19, 22-25, 10-15).

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr Mosaad Elaiuty, yavuze ko ari ubwa mbere abonye imisifurire imeze nk’iyaranze uyu mukino, ashinja abasifuzi guha Maroc intsinzi.

Ati “Ndisegura kuko tutatsinze ariko na none ntabwo twakinaga Volleyball. Abasifuzi bahaye umukino Maroc. Batanze amanota menshi adakwiye kandi yahinduye umusaruro w’umukino. Ni ubwa mbere mbibonye mu buzima bwanjye.”

Nyuma yo gutsindwa, u Rwanda rurahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare, aho saa Cyenda rwisobanura na Algeria yatsinzwe na Misiri.

Amahirwe yo kuba ibendera ry’u Rwanda ryagaragara mu Mikino Paralempike ya Paris 2024 asigaye mu bagore aho Ikipe y’Igihugu ikina umukino wa nyuma ihuramo na Kenya guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Abasore ntako batagize ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Umutoza w’u Rwanda, Dr Mossad Rashad yatangaga amabwiriza ku bakinnyi be kenshi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW