Tennis: Jean Claude Talon yageze i Kigali (AMAFOTO)

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis muri Afurika, Jean Claude Talon, yageze mu Rwanda aho aje mu irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour riri kubera mu Gihugu.

Uyu Muyobozi yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, yakirwa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste.

Jean Claude Talon ukomoka muri Bénin, uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis muri Afurika (CAT), azaba ari mu bashyitsi bakomeye muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda.

ATP Challenger 50 Tour, iri kubera i Kigali guhera tariki ya 26 Gashyantare 2024, izarangira tariki ya 10 Werurwe uyu mwaka.

Imikino y’Icyumweru cya mbere, igeze muri 1/4. Bivuze ko yatangiye gucayuka.

Jean Claude Talon yageze i Kigali ku wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2023
Talon yakiranywe ubwuzu mu Rwanda
Ubwo Jean Claude Talon (uri hagati) yari ageze mu Rwanda, yakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (uri ibumoso), Karenzi Théoneste

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW