Umuhanzi Yannick Noah yageze mu Rwanda (AMAFOTO)

Umuhanzi Yannick Noah wabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis ku Isi, yageze i Kigali aho yigabiriye irushanwa Mpuzamahanga rya ‘ATP Challenger 50 Tour’, riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Gashyantare 2024.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024.

Akigera mu Rwanda, Yannick Noah yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste.

Uyu muhanzi wanakinnye Tennis ku rukomeye ku Isi, aje nk’umushyitsi ukomeye w’u Rwanda biciye mu butumire bw’Ishyirahamwe ry’uyu Mukino mu Rwanda.

Uyu muhanzi yigeze kuba numero ya gatatu ku Isi mu 1986. Abitse ibikombe 23 birimo birindwi bya Grand Slam mu cyiciro cya Single.

Muri Kanama 1986, yabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles).

Yatwaye US Open (3), Wimbledon (2), Australian Open (1).

Yakiranywe urugwiro ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe
Yakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste
Yannick Noah yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW