Umutoza muto w’Umunyarwanda wo guhanga amaso

Habihirwe Aristide utoza muri La Jeunesse FC, ni umwe mu batoza beza bakiri bato bakomeje gutanga icyizere mu Banyarwanda bakora uyu mwuga.

Habihirwe amaze imyaka ibiri gusa muri uyu mwuga wo gutoza, ariko ari mu Banyarwanda beza kugeza ubu batanga icyizere cyo kuzavamo umutoza mwiza.

Uyu musore Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, ni umwe mu bo kutarenza ingohe, cyane ko n’abakinnyi atoza bazamuka umunsi ku wundi mu gice ashinzwe kubatozamo.

Habihirwe Aristide ufite Licence D ariko uri kwitegura kuzakorera Licence C CAF izakorwa uyu mwaka, yahagaritse gukina akiri muto kubera imvune yagize.

Uyu mutoza yaciye mu makipe nka Kiyovu Sports na Mukura VS. Yakinaga nka rutahizamu.

N’ubwo ataramara imyaka myinshi muri uyu mwuga, ari mu batoza beza bongerera imbaraga abakinnyi, cyane ko anafite inyota yo gukomeza kwiga ibijyanye n’uyu mwuga wo gutoza.

Ni umutoza ukiri mutoza utanga icyizere cyo kuzavamo ukomeye
Habihirwe Aristide ni umutoza Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba La Jeunesse FC yo mu Cyiciro cya Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW