Abafana batabaje Perezida Paul Kagame bagiye guhanwa

Abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu baherutse gutabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, bagiye gufatirwa ibihano bikakaye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, Etincelles FC yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0, abakunzi b’iyi kipe y’i Rubavu bagaragaye bafite ibyapa bitabaza Perezida Paul Kagame, bavuga ko ikipe ya bo igiye kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Amwe mu magambo yari yanditse kuri ibi byapa, yavugaga ko Akarere ka Rubavu katereranye Etincelles FC bikaba byaratumye umusaruro itanga uba mubi.

Nyuma y’ubu butumwa, Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yabwiye abafana b’iyi kipe ko abazanye biriya byapa, bagiye gufatirwa ibihano.

Ibi uyu muyobozi yabibwiye abafana, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp bahuriraho.

Yagize ati “Bafana bavandimwe ibi bintu mwakoze ntabwo ari byo, nababikoze tuzakora inama ku wa mbere tubahane kuko mujya kubikora nta wabibatumye. Ibi byapa mwazamuwe kuri Stade rwose birababaje, ntabwo ari Indangagaciro za Etincelles FC.”

Gusa uyu muyobozi yemera ko hari ibibazo byatumye amafaranga bahabwa n’Akarere ka Rubavu, atinda ariko ko n’ubwo hari ibibazo bitari bisobanuye kuvuga ko katereranye ikipe kandi nyamara ari we muterankunga w’ikipe bafite.

Ati “Akarere ka Rubavu gatera inkunga Etincelles FC, ariko ntabwo ari ngombwa ngo niba harimo n’ikibazo ngo mubigenze gutya. Rwose uwakoze ibi bintu yakoze amahano. Ibi ni ukugonganisha inzego rwose,. Ikipe irigenga kandi harimo ikibazo, ni twe tugikurikirana ntabwo ari mwe (Abafana). Ibi uwabikoze tuzamuhana.”

Ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 22 mu mikino 23 imaze gukina.

- Advertisement -
Bazanye ibyapa bitabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda
Abafana ba Etincelles FC bafite impungenge ko izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yavuze ko bazahana abafana bazanye ibyapa kuri Stade batabaza Perezida Paul Kagame
Nta gikozwe, Etincelles FC ishobora kwisanga mu Cyiciro cya Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW