Abayovu bahamagariwe gushyigikira ikipe ya bo

Abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports, bongeye kwibutswa kuza gushyigikira ikipe bihebeye kugira bashake mu intsinzi mu mikino isigaye ya shampiyona.

Abakunzi b’Urucaca basabwe guhera ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona iyi kipe iza kuba yakiriye Police FC Saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryatanzwe na Minani Hemedi usanzwe ari Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ubukangurambaga bw’Amatsinda y’abakunzi b’iyi kipe, Abayovu bose basabwe kugaruka kuri Stade bagatiza umurindi ikipe ya bo.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino Kiyovu Sports ifitanye na Police FC, ni 1000 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 3000 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’Icyubahiro.

Abagore bafana Police FC, bemerewe kureba uyu mukino nta kiguzi basabwe.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports, bijeje abakunzi b’iyi kipe kubona amanota atatu kugira ngo biyunge na bo nyuma yo gutsindwa na Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona.

Abakunzi b’iyi kipe kandi, basabwe kuzaza kwitabira Siporo Rusange Ngarukakwezi uzwi nka CarFreeDay izaba ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 28 mu mikino 22 imaze gukina.

Abakunzi ba Kiyovu Sports basabwe kugaruka kuri Stade bagashyigikira ikipe bihebeye
Kiyovu Sports yijeje abakunzi ba yo intsinzi ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -