Amagaju FC yatsinze Marines ayishyira mu rindi hurizo

Binyuze kuri Rukundo Adbul Rahman, Amagaju yatsinze Marines FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabereye i Huye, bituma ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi ijya mu yindi mibare mibi.

Wari umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, kuri Stade ya Huye, saa Cyenda z’amanywa.

Umukino watangiye ukereweho iminota umunani bitewe n’uko abasifuzi basuzumye inshundura bagasanga hari izacitse, bikaba ngombwa ko babanza kuzihambiranya.

Ku munota wa mbere w’umukino, Urumva Justin ukina ku ruhande rw’iburyo asatira yazamukanye umupira maze myugariro wa Marines, Byiringiro Gilbert amushyira hasi, umusifuzi atanga coup franc yahise iterwa neza na Rukundo Adbul Rahman. Igitego cya mbere kiba kiranyoye.

Nyuma yo gufungura amazamu, Amagaju yakomeje kotsa igitutu izamu rya Marines ashaka uko yabona igitego cya Kabiri, ariko uburyo babonaga ntibabashe kububoneza mu nshundura.

Ku munota wa 18, Ilunga Ngoy Alvine yaje kugongana na Irumva Justin nyuma ya coup franc yari itewe na Kapiteni Masudi Narcisse,biba ngombwa ko asimburwa na Hirwa Jean de Dieu.

Ikipe ya Marines FC mu minota ya nyuma y’igice cya mbere yanyuzagamo igasatira ariko Usabimana Olivier na Nzau Mbuangi Ginola imipira bakayitera hejuru y’izamu.

Amagaju yasoje igice cya mbere ayoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri Amagaju y’i Nyamagabe yagitangiye nta makarikari afite, bitandukanye n’uko yari yatangiye umukino.

Marines FC yakomeje gushaka uko yabona igitego cyo kugombora binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Raoul Vyamungu, wagerageje amashoti menshi ariko umuzamu Ndikuriyo Patient akarokora ikipe ye.

- Advertisement -

Iminota ya nyuma y’umukino Marines yarushijeho gusatira cyane Amagaju ashaka igitego, bituma Umutoza Amaris akora impinduka yongeramo amaraso mashya kugira ngo arinde igitego cye.

Umukino warangiye ku ntsinzi y’Amagaju y’igitego 1-0.

Iyi ntsinzi y’Amagaju yatumye igira amanota 35, ihita ifata umwanya wa gatandatu by’agateganyo, mu gihe Marines FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 28.

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW