Amatariki ya CECAFA y’Ibihugu yamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), ryatangaje Amatariki azakinirwaho irushanwa rihuza Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA.

Iri rushanwa rizahuza ibi Bihugu, biteganyijwe ko rizaba guhera tariki ya 29 Kamena kugeza tariki ya 14 Nyakanga 2024, rikazabera muri Zanzibar.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Igihugu cya Zanzibar yahawe kwakira iri rushanwa rya CECAFA y’Ibihugu, binyuze mu Nteko Rusange yabereye i Mombasa muri Kenya.

Auca Gecheo, umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa CECAFA yatangaje impamvu bagendeyeho bahitamo amatariki.

Ati “Nyuma yo kuganira n’umuterankunga wacu Azam Tv, twabonye ko tariki 29 Kamena kugeza 14 Nyakanga ari cyo gihe cyiza CECAFA y’Ibihugu yabera.”

Yasabye Abanyamuryango ba CECAFA bazohereza amakipe, ko buri Munyamuryango yatanga 20,000 by’Amadorali ya Amerika kugira ngo azakoreshwe n’igihugu kizakira , mu gutegura irushanwa.

Gecheo kandi yanavuze ko bateganya kuzatumira ibihugu bitari abanyamuryango mu rwego rwo kuryoshya no kongerera ireme irushanwa, mu kurushaho kwitegura neza imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 na CHAN ya 2024.

CECAFA y’ibihugu yaherukaga kuba mu myaka ine ishize mu 2019, ubwo yegukanwaga na Uganda yari yayakiriye, itsinze Éritrea ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yo yaherukaga muri CECAFA y’ibihugu mu 2017 mu irushanwa ryabereye muri Kenya, ubwo yasezererwaga itarenze umutaru.

- Advertisement -
Éritrea yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya 2019
Cecafa Challenge Cup iheruka mu 2019, yegukanywe na Uganda Cranes

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW