APR WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

Ikipe ya APR Women Football Club, yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mupira w’Amaguru, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Forever Women Football Club ibitego 3-0.

Uyu mukino wo guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, saa Cyenda z’amanywa, kuri Kigali Péle Stadium.

Bamwe mu bayobozi bawurebye, harimo Umubaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga, Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, Komiseri Ushinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe Umutekano muri Ferwafa, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Umuyobozi wa Forever WFC, Hon Mukanoheri Saidat n’abandi.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyigeze igorwa na busa n’umukino kuko yanyagiye Forever ibitego 3-0. Ibi bitego byose byatsinzwe na Ukwishaka Zawadi.

Uyu rutahizamu wigaragaje cyane muri uyu mukino, yafunguye amazamu ku munota wa 16, yongera kureba mu izamu ku munota wa 20.

Zawadi wagoye cyane ba myugariro ba Forever WFC, yakomeje gushaka igitego cya Gatatu ariko Igice cya Mbere kirangira ntacyo abonye.

Umutoza Nuru utoza Forever akimara gutsindwa ibitego bibiri, yahise akora impinduka, ku munota wa 40 akuramo Nyirabagenzi Afisa, wasimbuwe na Tuyishime Marie Aimée.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Ukwishaka Zawadi yahise yongera kubona izamu ku munota wa 46 nyuma yo gushyira umupira imbere agasiga ba myugariro ba Forever.

Kubona igitego cya Gatatu ku kipe y’Ingabo, byasaga ntibitanga ibimemyetso by’aho igikombe kiza kwerekeza.

- Advertisement -

Forever WFC yahise inakora impinduka ku munota wa 57, ikuramo Izabayo Rachel wasimbuwe na Ingabire Gisèle.

Ikipe y’Ingabo yihariye uyu mukino cyane biciye kuri Mutoni Jeannette wari mwiza hagati.

Ku munota wa 71, ikipe ya APR WFC yakoze impinduka, ikuramo Izabayo Clemence na Bayisenge Rahab, basimburwa na Rwemera Kelia na Uwase Fattine.

73’ Forever WFC yongeye gukora impinduka, ikuramo umunyezamu, Uwase Beatrice wari wavunitse, asimburwa na Umutoni Laissa.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gucunga ibitego ari na ko ihererekanya umupira neza, maze iminota 90 irangira yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, yavuze ko ikipe y’Abagore izongerwamo imbaraga kugira ngo ibashe gukomeza guhangana muri shampiyona y’Abagore, yongeraho ko izakomeza kuba mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yashimiye izi kipe zombi zazamutse mu Cyiciro cya Mbere, ndetse ahamya ko zizongera guhanga muri shampiyona y’Abagore y’umwaka utaha.

Nyamukandagira y’abagore yaboneye itike yo gukina icyiciro cya mbere muri 1/2 isezereye Kayonza WFC ku giteranyo cy’ibitego 6-2 mu mikino yombi, mu gihe Forever yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Nasho WFC muri 1/2.

APR WFC ntiyigeze itsindwa umukino n’umwe wa shampiyona mu itsinda A yarimo, kuko mu mikino 12 yakinnye yatsinzemo imikino 11 inganya umwe, maze isoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 34.

Umwaka ushize ni bwo iyi kipe yambara umukara n’umweru yongeye kubura umutwe nyuma y’imyaka myinshi ivuyeho. Ntiyigeze yoroherwa n’umwaka wa mbere bitewe n’uko yari ifite abakinnyi benshi bakiri bato, badafite ubunararibonye, byatumye itarenga 1/2.

Mu mwaka wa kabiri ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwakoze iyo bwabaga ngo iyi kipe izamuke mu Cyiciro cya Mbere.

Yahembwe igikombe, imidari ya Zahabu na miliyoni 3 Frw. Mu gihe Forever WFC ya Kabiri, yambitswe imidari ikanahabwa miliyoni 1 Frw.

Izi zombi zamaze kubona itike yo kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka.

APR WFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, ni we waje kwakira igikombe
Forever yanyuzagamo igakina ariko Ntiwari umunsi mwiza kuri yo

utaha w’imikino 2024-2025.

 

Abarebye uyu mukino baryohewe
Yatsinze ibitego bitatu wenyine
Ukwishaka Jeannette yahesheje ikipe ye igikombe
APR WFC yabanjemo
Forever WFC yabanjemo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW