Kategeya Elia yatsindiye APR FC igitego rukumbi cyabonetse mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wa shampiyona, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo Etoile de l’Est, bituma iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma ikomeza urugendo rugana mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni umukino wabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane binyuze kuri Mugisha Gilbert na Ndikumana Danny batakira iyi kipe baciye ku mpande.
Ku munota wa 21 w’umukino APR FC yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Kategeya Elia, nyuma y’amakosa yari akozwe n’Umunyezamu Habineza Fils François ndetse na Myugariro Ruzibiza Prince bananiwe gukura umupira imbere y’izamu kugera ubwo Kategeya awubambura.
Nyuma yo kubona igitego Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira cyane Etoile de l’Est ishaka igitego cya kabiri, ariko igice cya mbere cy’umukino kirangira ari igitego 1-0.
Mu gihe cya kabiri, Etoile de l’Est yatangiye isatira cyane APR FC ishaka uburyo yagombora igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere, ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kuboneza mu rushundura.
Ku munota wa 66 w’umukino APR FC yakoze impunduka zigamije gushaka igitego cya kabiri, Ndikumana Danny na Kategeya Elia watsinze igitego basimburwa na Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Ruboneka Bosco, gusa nta kinini byahinduye ku mukino.
Ku munota wa 90 w’umukino Etoile de l’Est yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ariko Umunyezamu Pavelh Ndzila atabara APR FC ku ishoti yari aterewe kure umupira awurenza izamu, ari na ko umukino wahise urangira ku ntsinzi ya APR FC y’igitego 1-0.
Kuri ubu APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 55, aho irusha mukeba wayo Rayon Sports amanota 10, mbere mbere yo kwikiranura mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona Gikundiro izakiramo APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
- Advertisement -
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Etoile de l’Est yagumye ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 16, ikarushwa amanota atandatu na Bugesera FC ndetse na Etincelles FC ziyibanziriza.
ISHIMWE IRAKOZE/UMUSEKE.RW