AS Kigali WFC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Abagore

Ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yatsinze Inyemera Women Football Club ibitego 3-0 yegukana igikombe cy’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga iherereye mu Karere ka Muhanga.

Wabanjirijwe n’Umuhango wo Kwihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri aka Karere.

Witabiriwe n’abarimo Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe umupira w’Amaguru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Mukankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe Komisiyo y’Umutekano muri iri shyirahamwe, Rurangirwa Louis, Komiseri w’Abasifuzi, Hakizimana Louis, Umuyobozi wa Tekinike, Gérard Buscher n’abandi.

Umukino wagombaga gutangira Saa Saba z’amanywa ariko utangira Saa Munani zirenga kubera indi mihango yari kuri iyi Stade.

Ku munota wa Kabiri gusa, AS Kigali WFC yari ibonye igitego cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette ku mupira yateresheje ukuguru kw’imoso.

N’ubwo yatsinzwe igitego hakiri kare, ikipe ya Inyemera WFC yagerageje kwisuganya ihererekanya neza ariko umunyezamu Angeline yari mwiza.

Ku munota wa 27 w’umukino, AS Kigali yakoze impinduka ikuramo Ukwinkunda Jeannette wari wasimbuwe na Umwizerwa Angelique.

Igice cya Mbere cyarangiye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi iri imbere n’igitego 1-0.

- Advertisement -

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, AS Kigali yakomeje kugaragaza inyota yo kubona ikindi gitego.

Umutoza Ntagisanimana yakoze impinduka ku munota wa 45, akuramo Usanase Zawadi wasimbuwe na Mutuyemariya Florentine.

Ku munota wa 55, Niyomungeri Peace Olga yatsindiye AS Kigali igitego cya Kabiri ku mupira wari utanzwe na Mutuyemariya Florentine, ku munota wa 59 ikipe y’Umujyi itsinda igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Iradukunda Callixte.

Nyuma yo gutsinda ibitego butatu, AS Kigali yakomeje kubicunga ari na ko ishaka ibindi ariko umukino urangira yegukanye iki gikombe ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe, imidari ya Zahabu n’ibihumbi 300 Frw. Iya Kabiri yambitswe imidari inahabwa ibihumbi 200 Frw.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umupira w’Abagore muri Ferwafa, Mukankaka Ancille, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Abagore bakinnye iri rushanwa ku munsi wa bo.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko iri rushanwa rizakomeza gukinwa ndetse rikazaba Ngarukamwaka.

Ni ku nshuro ya Mbere iri rushanwa ryari riteguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Umukino wo wari ukomeye
Jiji ubwo yari amaze gufungura amazamu
Peace Olga yatsindiye ikipe ye igitego cya Kabiri
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikinwa
Ikipe y’Umujyi yegukanye igikombe cyo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Ibyishimo
AS Kigali WFC ubwo yashyikirizwaga igikombe
Abakinnyi 11 Inyemera WFC yabanjemo
Abakinnyi 11 AS Kigali WFC yabanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW