AS Kigali y’Abagore yaba igiye guterwa mpaga?

Nyuma yo guhagarika imyitozo kubera imishahara baberewemo, abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club, haribazwa niba biteguye gukina umukino ubanza wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro.

Aba bakobwa bivugwa ko baberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze kuva shampiyona ya bo yatangira.

Nyuma yo kubona ntacyo ubuyobozi bw’ikipe bukora nta n’ikimenyetso, bahisemo kuba bahagaritse imyitozo nyamara bafite umukino uyu munsi wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro bagomba kwakira ikipe ya Nasho WFC Saa Munani z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko abakinnyi bemeranyije ko bagomba guhumuriza bakajya gukina uyu mukino kugira ngo basigasire izina rya bo.

Amakuru avuga ko nanubu ntacyo ubuyobozi bwigeze bukora ndetse butigeze bubaganiriza ku bibazo bihari.

Aba bakobwa bavuganye ko bagomba kujya gukina kugira ngo badaterwa mpaga kuko baramutse bayitewe bahita basezererwa mu irushanwa nk’uko amabwiriza abivuga.

Bemeranyije ko bahurira ku kibuga baje gukina, bamara gukina bakongera bagataha bagategereza ko hari ikizakorwa ku madeni baberewemo.

N’ubwo aba bakinnyi baberewemo iyi mishahara, Umujyi wa Kigali wo uvuga ko wamaze guha iyi kipe amafaranga yose wayemereye uko ari miliyoni 90 Frw.

Uretse aba bakobwa kandi, na basaza ba bo bamaze guhagarika akazi kugeza igihe bazishyurirwa imishahara y’amezi asaga ane baberewemo.

- Advertisement -

AS Kigali WFC iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 48 mu gihe irushwa ane na Rayon Sports WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52.

Na basaza ba bo bahagaritse akazi
AS Kigali WFC yiyemeje gukina umukino wa Nasho WFC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW