Basketball: U Rwanda rwatangiye neza i Accra

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu mu bakobwa batarengeje imyaka 23, yatangiye imikino ya All African Games 2023 itsinda Ethiopian, ariko itsindwa na D.R. Congo.

Ni imikino yabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2023, i Accra muri Ghana.
Abari b’u Rwanda bakinnye umukino wa mbere Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ni umukino batsinzemo Ethiopia amanota 22-10.

Uku gutangira neza ariko ntikwakomereje ku mukino wa kabiri bakinnye Saa moya n’iminota 40 z’ijoro, kuko batsinzwe na D.R. Congo amanota 15-12.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa, izongera gukina ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, Saa Kumi n’imwe n’iminota 40 z’amanywa, bakina n’inkumi za Algérie.

Umukino wa nyuma muri iri tsinda barimo, bazawukina ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Saa kumi n’imwe n’iminota 40 z’amanywa, bakina na Mali.

Basaza babo bazakina umukino wa bo wa mbere ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 40 z’ijoro, bakina na Côte d’Ivoire.

Nyuma y’uyu mukino, Saa Tatu z’ijoro bazakina uwa kabiri, aho bazaba bahanganye na Centrafrique.

Bukeye bwaho ku wa Gatatu, abasore b’u Rwanda bazakina umukino wa bo wa nyuma, bacakirana na Misiri Saa Moya z’ijoro.

Iyi mikino ya African Games 2023 muri Basketball ya batatu iri kubera i Accra muri Ghana, guhera ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe kuzageza ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

- Advertisement -
Umukino w’u Rwanda na Ethiopian, wari ukomeye
Abakobwa b’u Rwanda batangiye batsinda umukino wa mbere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW