Bizimana Djihadi ayoboye Abanyarwanda bahiriwe n’impera z’icyumweru

Kapiteni wungirije w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Bizimana Djihad yahiriwe n’impera z’icyumweru ahesha ikipe ye amanota atatu, ikomeza urugendo ruhatanira Igikombe cya Shampiyona muri Ukraine.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru dusoje, ndetse n’aho amakipe ya bo ahagaze magingo aya.

Hakim Sahabo – Standard Liège

Sahabo uri mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yinjiye mu kibuga ku munota wa 85, mu mukino Standard de Liège yatsinzemo Eupen ibitego 4-0, ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

Standard de Liège ni iya 10 ku rutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bubiligi n’amanota 34, nyuma y’umunsi wa 30 wa shampiyona.

Maxime Wenssens – Royale Union Saint Gilloise

Uyu munyezamu w’Umunyarwanda ntabwo ari guhirwa muri iyi minsi kuko adaheruka mu bakinnyi 18 mu mikino y’ikipe ye. No mu mukino Royale Union SG yanganyihemo igitego 1-1 na Antwerp ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe, ntiyari ari muri 18.

Royale Union SG ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bubiligi n’amanota 70, nyuma y’imikino y’umunsi wa 30.

Bizimana Djihad – Kryvbas

- Advertisement -

Kapiteni wungirije mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ari mu Banyarwanda bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyumweru. Djihad yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa gatanu w’inyongera, mu mukino ikipe ye yatsinzemo Kolos Kovalivka igitego 1-0.

Krybas ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Ukraine n’amanota 43, nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi – Sandviken IF

Byiringiro Lague yicaye ku ntebe y’abasimbura iminota 90, ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, ubwo ikipe ye yatsindwaga na Hammarby igitego 1-0, mu mukino wa gicuti.

Mu wundi mukino iyi kipe yakinnye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe, Byiringiro Lague yatsinze igitego ubwo batsindaga Sollentuna FK ibitego 4-3.

Yannick Mukunzi we ntiyagaragaye mu bakinnyi 18 bifashishijwe muri uyu mukino.

Sandviken IF y’aba basore b’Abanyarwanda iri kwitegura gukina shampiyona y’Icyiciro cya kabiri muri Suède ‘Superettan’, nyuma y’aho mu Ugushyingo 2023 yatwaye Igikombe sha Shampiyona mu cyiciro cya gatatu, igahita inazamuka.

Rafael York – Gefle IF

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye yatsindwaga na Ostersund igitego 1-0, mu mukino wa gishuti wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

Gefle ikina mu kiciro cya kabiri muri Suède, iri kwitegura ‘Superettan’ izatangira tariki ya 30 Werurwe.

Buhake Twizere Clement – Ull Kisa

Uyu munyezamu w’Umunyarwanda ntiyigeze yitabazwa mu mukino bakinnyi ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe, ubwo batsindaga Ørn Horten ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti.

Bari kwitegura shampiyona y’ikiciro cya gatatu muri Norvège.

Rwatubyaye Adbul – Shkupi FC

Abdul yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye yanganyaga na Voska Sport 0-0, mu mukino wa shampiyona.

Shkupi FC ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Macédonie y’Amajyaruguru n’amanota 48, nyuma y’imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Nshuti Innocent – One Knoxville FC

Nshuti yabanjemo asimburwa ku munota wa 70, mu mukino ikipe ye yatsinze Charlotte Independent ibitego 2-1, ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe.

One Knoxville ikina muri ‘USL League One’ muri Amerika, ni wo mukino wa mbere wa shampiyona yari ikinnye muri uyu mwaka kuko ari bwo shampiyona igitangira.

Emmanuel Imanishimwe – FAR Rabat

Emmanuel ‘Mangwende’ yicaye ku ntebe y’abasimbura umukino wose, ubwo ikipe ye yatsindaga Olympique de Safi igitego 1-0, ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024.

FAR Rabat iyoboye urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Maroc n’amanota 58, nyuma y’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Nshuti Innocent, Hamik Sahabo, Byiringiro Lague, Maxime Wenssens, Emmanuel Imanishimwe na Bizimana Djihad bagomba guhita berekeza muri Madagascar, aho bazasanga Ikipe y’Igihugu Amavubi, kugira ngo bakine imikino ya gishuti.

Ni imikino bazakinamo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe 2024. Ni mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Bizimana Djihad yagejeje ikipe ye ku mwanya wa mbere
Sahabo n’ikipe ya bitwaye neza
Hakim Sahabo yagiye mu kibuga asimbuye ariko batahana amanota atatu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW