CAF CL & CC: Ikipe za Tanzania zatomboye Ibigugu muri 1/4

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 cy’amarushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya Mbere iwayo, CAF Champions League n’ayegukanye ibikombe iwayo, CAF Conféderation Cup, yasize ikipe ya Simba SC na Yanga Africans zo muri Tanzania, zitomboye amakipe y’Ibigugu.

Amakipe yamenye uko azahura muri 1/4 cy’imikino Nyafrika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, muri tombola yabereye i Cairo mu Misiri.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, guhera saa Munani z’amanywa.

Uko tombola yagenze:

Hakozwe udukangara dutandatu mu buryo bukurikira:

• Agakangara ka mbere: Kari karimo amakipe yose yabaye aya kabiri mu matsinda yari arimo.

• Agakangara ka kabiri: Kari karimo udupira dutatu twanditseho ikipe yabaye iya mbere mu itsinda A.
• Agakangara ka gatatu: Kari karimo udupira dutatu twanditseho ikipe yabaye iya mbere mu itsinda B.

• Agakangara ka kane: Kari karimo udupira dutatu twanditseho ikipe yabaye iya mbere mu itsinda C.

• Agakangara ka gatanu: Kari karimo udupira dutatu twanditseho ikipe yabaye iya mbere mu itsinda D.

- Advertisement -

• Agakangara ka gatandatu: Ko kari karimo ubusa.

Uko byagendaga ngo ikipe itomborane n’indi.

• Bafataga agapira kamwe mu gakangara k’ayabaye aya kabiri mu matsinda (agakangara ka 1), ubundi bakerekana ikipe yanditseho.
• Bafataga akandi gapira muri buri dukangara dusigaye (2,3,4&5), uretse agakangara kabaga karimo ikipe yari mu itsinda rimwe n’iyazamuwe mu gakangara k’ayabaye aya kabiri.
• Udupira dutatu twabaga tumaze kuzamurwa, twashyirwaga mu gakangara ka gatandatu, kari karimo ubusa.

• Bavangaga udupira rwose babaga bamaze guhuriza mu gakangara ka gatandatu, hanyuma bakazamuramo agapira kamwe, ikipe yanditseho ikaba itomborane n’ikipe yabaga yazamuwe mbere mu gakangara ka mbere.

• Izo nzira ni zo zasubirwagamo kugeza amakipe yose arangije kumenya ayo azahura na yo.

Uku ni ko amakipe
yatombolanye muri CAF Champions League:

– Simba SC 🇹🇿 vs 🇪🇬 Al Ahly

– TP Mazembe 🇨🇩 vs 🇦🇴 Petro de Luanda

– Espérance Tunis 🇹🇳 vs 🇨🇮 ASEC Mimosas

– Young Africans 🇹🇿 vs 🇿🇦 Mamelodi Sundowns

Uko amakipe azahura muri Confederation Cup:

– Modern Future 🇪🇬 vs 🇪🇬 Zamalek

– Abu Salim 🇱🇾 vs 🇲🇦 RS Berkane

– Rivers United 🇳🇬 vs 🇩🇿 USM Alger

– Stade Malien 🇲🇱 vs 🇬🇭 Dreams FC

Imikino ibanza izakinwa tariki ya 29 na 30 Werurwe 2024, naho iyo kwishyura ikinwe tariki ya 5-6 Mata 2024.

Itegeko rya CAF rigenga aya marushanwa, rivuga ko amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda ari yo azabanza kwakira mu mikino ibanza.

Zamalek SC iri muri 1/4 cya CAF Conféderation Cup

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW