Champions League: Real Madrid na Man City zageze muri 1/4

Real Madrid itatsindiye mu rugo yasezereye RB Leipzig, Manchester City na yo yongera kwihaniza Copenhagen, ziyunga kuri PSG na Bayern Munich muri 1/4.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, kuri Stade Santiago Bernabeu, Saa Yine z’ijoro.

Real Madrid yaje muri uyu mukino ifite amahirwe yo gukomeza muri 1/4 nyuma yo gutsindira Leipzig iwayo igitego 1-0, cyatsinzwe na Brahim Díaz. Byongeye kandi, Real Madrid yaje muri uyu mukino imaze imikino 10 idatsindirwa mu rugo.

Iminota 15 ya mbere y’umukino yihariwe cyane na RB Leipzig yashakaga kwishyura ideni ry’igitego yatsindiwe mu rugo, ariko Rutahizami wayo ngenderwaho, Umubiligi Lois Openda ahusha amahirwe abiri yose yari abonye.

Los Blancos na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya Leipzig nk’ikipe nkuru kandi iri mu rugo ariko nta mashagaga babikoranaga .

Ku munota wa 42 Lois Openda yongeye guhusha uburyo bw’igitego bukomeye nyuma ya koruneri yaritewe neza na Xavi Simons, intizanyo ya Paris Saint Germain muri Leipzig.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nta yibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Uko RB Leipzig yatangiye umukino ni na ko yatangiye igice cya kabiri isatira cyane Real Madrid binyuze mu mpande zayo zanyurwagaho na Xavi Simons wagoye cyane ba Myugariro ba Real Madrid ndetse na Dani Olmo wanyuraga iburyo.

Ku munota wa 65 Umunye-Brazil Vinicius Junior yaje gufungurira Los Blancos amazamu ku kazi gakomeye cyane kari gakozwe na Jude Bellingham wari umaze kwirukankana umupira metero nka 50 asatira izamu.

- Advertisement -

Kapiteni wa RB Leipzig, Willi Orbán ntiyatumye ibyishimo by’abafana ba Real Madrid biramba kuko nyuma y’iminota itatu gusa yahise abicubya, yishyurira ikipe ye.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari na ko anakora impinduka zigamije gushaka ibitego ariko birangira n’ubundi anganyije 1-1, bituma Real Madrid ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Ku rundi ruhande, Manchester City na yo yari yakiriye Copenhagen maze iyizimanira ibitego 3-1, ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-2 mu mikino yombi.

Ibitego bya Manchester City byatsinzwe na Manuel Akanji, Julian Alvarez ndetse na Erling Haaland wahise yuzuza ibitego 41 mu mikino 37 muri rusange amaze gukina muri iri rushanwa rikunzwe n’abatari bake.

Real Madrid na Manchester City zasanze Paris Saint Germain na Bayern Munich muri 1/4, zo zabonye itike mbere. Izindi kipe enye zizazisanga muri 1/4 cya Champions League zizamenyekana nyuma y’imikino ya tariki 12 na 13 Werurwe 2024.

Dore uko imikino isigaye iteganyijwe:

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, Saa Yine z’ijoro:

– Arsenal Vs Porto
– Barcelona Vs Napoli

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, Saa Yine z’ijoro:

– Atletico Madrid Vs Inter Milan
– Borussia Dortmund Vs PSC Eindhoven

Tombola y’uko amakipe azesurana muri 1/4 izaba ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi.

Real Madrid yongeye gushimangira ko ari izina rinini muri UEFA Champions League
Byari ibyishimo
Vini yongeye gufasha Real Madrid
Vini ubwo yari amaze gufungura amazamu
Kapiteni wa Real Madrid, Nacho yari ahagaze neza muri uyu mukino
Nacho yujuje imikino 350 muri Real Madrid
Haaland nta Gitego yahise yuzuza ibitego 41 mu mikino 37
Akanji na we yafashije ikipe ye
Rutahizamu wa Manchester City, Julian Alvarez yayifashije
Manchester City na yo yatsinze Copenhagen ibitego 3-1

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW