Dynamo y’i Burundi yasezerewe mu irushanwa ya BAL 2024

Nyuma yo gukomeza kwinangira ikanga kwambara imyambaro iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ nk’Umuterankunga w’Irushanwa rya Africa Basketball League (BAL), ikipe ya Dynamo Basketball Club yasezerewe mu irushanwa rya BAL 2024 nyuma yo guterwa mpaga ya Kabiri.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Dynamo BBC yari ihagarariye u Burundi mu marushanwa ya BAL, yatewe mpaga na Petro de Luanda yo muri Angola.

Iyi yari mpaga ya Kabiri nyuma yo kuyiterwa na FUS Rabat kubera kwanga gukurikiza amabwiriza agenga amarushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi, FIBA.

Iyi kipe yabarizwaga mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, irazira kwanga gukinana imyambaro iriho ’Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’irushanwa.

Tariki ya 9 Werurwe 2024 ni bwo yakinnye umukino wa mbere itsinda Cape Town Tigers 86-73, icyo gihe yakinanye imyambaro bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

Ibi kandi byahise bikurikirwa n’ibaruwa yanditswe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball i Burundi, FEBABU, ryandikiye BAL basaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga.

BAL ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n’imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

Bagize bati “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”

Nyuma yo guterwa iyi mpaga ya Kabiri, Dynamo yahise isezerererwa mu irushanwa rya BAL nk’uko amabwiriza ya FIBA ateganya ko ikipe itewe mpaga ebyiri ihita isezerererwa.

- Advertisement -

Ni nyuma kandi y’uko ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, iyi kipe yari yandikiye ubuyobozi bwa BAL, imenyesha ko yemeye gukomeza amarushanwa ndetse ko yiteguye gukurikiza amabwiriza yose agenga irushanwa.

Nyuma gato hahise hasohoka ibaruwa yandikiwe Perezida wa Dynamo yari iturutse muri FEBABU, yavugaga ko bateremerewe kwambara imyambaro iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’, ko niba bifuza kuguma mu irushanwa bakinana imyambaro basanzwe bakoresha muri shampiyona.

Ibi byari bisobanuye ko iyi kipe yongeye kubuzwa gukinana imyambaro iriho ibirango by’Umuterankunga w’Irushanwa ‘Visit Rwanda.’

Ikirenze kuri ibi kandi, amakipe yose yo mu gihugu cy’u Burundi azafatirwa ibihano byo kumara imyaka itanu itemerewe kwitabira amarushanwa ya BAL ndetse ikaba izishyura n’amande agenwa n’amategeko.

Nyuma yo gukomeza kubuzwa kwambara imyambaro iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’, Dynamo BBC yabihombeyemo iterwa mpaga ya Kabiri
Ubuyobozi bwa BAL bwemeje ko Dynamo BBC yasezerewe mu irushanwa ry’uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW