Ikipe ya Espoir Basketball Club, yagize umunsi mwiza, itsinda neza Kepler BBC amanota 88-80, Tigers itsinda UGB amanota 75-71, mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona ya basketball mu bagabo.
Ni imikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, mu nzu y’imikino (Gymnasium) ya Lycée de Kigali (LDK).
Umukino wa Kepler na Espoir ni wo wabanje Saa kumi z’amanywa.
Espoir yatangiye yegukana agace ka mbere ku manota 24-22, Kepler yegukana agace ka kabiri ku manota 25-24, bituma igice cya mbere cy’umukino kirangira Espoir iyoboye n’amanota 48-47.
Espoir yatangiye igice cya kabiri ishaka kongera ikinyuranyo cyari hagati yayo na Kepler, ndetse yaje kubigeraho kuko yegukanye agace ka gatatu n’amanota 23-16.
Kepler yakoze iyo bwabaga mu gace ka nyuma ngo irebe ko yakuramo ikinyuranyo cy’amanota umunani yari amaze kugeramo, ariko umukino urangira nta nota na rimwe bakuyeho kuko banganyije agace ka kane amanota 17-17.
Umukino warangiye Espoir itsinze amanota 88-80.
Muri uyu mukino, Chad Bowie Jordan ni we watsinze amanota menshi ( 27), mu gihe uwamukurikiye ari Mwanawabene Ampire Fortunat wa Espoir watsinze amanota 23.
Muhoza Fabrice wa Espoir ni we wakoze rebounds nyinshi (23), mu gihe Mugabe Aristide wa Kepler na Niyungeho Jean de Dieu wa Espoir ari bo batanze imipira myinshi yavuyemo amanota, kuko batanze imipira itandatu buri umwe.
- Advertisement -
Mu mukino wakurikiyeho saa 18h00, Tigers yatsinze UGB amanota 75-71.
UGB ni yo yegukanye agace ka mbere n’amanota 19-14, agace ka kabiri ko kegukanwa na Tigers ku manota 23-17.
Muri rusange igice cya mbere cy’umikino cyarangiye Tigers BBC iri imbere n’amanota 37-36. Uduce dusoza na two twagabanywe n’amakipe yombi, UGB itwara aka gatatu n’amanota 22-17, mu gihe Tigers yatwaye aka nyuma ku kinyuranyo cy’amanota 10 kuko yagize 23-13.
Muri uyu mukino, Amis Saidi wa UGB ni we watsinze amanota menshi (29), akurikirwa na Irutingabo Fiston wa Tigers watsinze 21.
Azolibe Chijioke Francis wa Tigers ni we wakoze rebounds nyinshi (16), Amis Cedric akora 15.
Byiringiro Eric wa UGB ni we watanze imipira myinshi yabyaye amanota, kuko yatanze itandatu anganya na Amani Deogratius bakinana.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi hakomezaga imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’abagore.
UR-Kigali yatsinze UR Huye amanota 71-55, REG WBBC itsinda The Hoops amanota 72-59, Kepler yatsinze IPRC Huye amanota 65-56, mu gihe EAUR yatsinze GS Gahini amanota 49-44.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe , mu kiciro cya kabiri mu bagabo na ho habaye umukino Greater Virunga yatsinzemo Black thunders amanota 113-39.
Kuri iki Cyumweru, IPRC Musanze irakira UR Huye i Musanze, Saa sita z’amanywa.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW