FERWAFA yahagurukiye abazagaragarwaho ‘Juju’ na ‘Match fixing’

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryavuze ko rigiye guhangana n’abakora ibikorwa birimo kugurisha imikino bizwi nka ‘Match fixing’ n’abakoresha amarozi bizwi nka ‘Juju.’

Mu mupira w’u Rwanda mu byiciro by’abakuru (Elite) yaba mu Bagore n’abagabo, hakomeje kuvugwamo ibikorwa by’umwijima birimo kugurisha imikino ndetse no kwifashisha izindi mbaraga zizwi nk’amarozi kugira ngo haboneke intsinzi.

Ibi uretse kuvugwa, hari n’ibimenyetso bijya bigaragara ku mikino itandukanye n’ubwo hataraboneka ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Gusa abazabifatirwamo, bazabihanirwa bikomeye nk’uko Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryabitangaje.

Umujyanama mu bya Tekinike muri iri shyirahamwe, Karangwa Jules, yibukije abantu ko hari amategeko ahana abahindura ibiva mu mikino runaka cyangwa abakoresha ibizwi nka ‘Juju.’

Ati “Ikipe yagaragara muri ibyo bya match manipulation, match fixing n’ibindi, dufite amategeko abihana.”

Yongeyeho ati “Ibyo turimo turavuga ni ibyaha. Uretse kuba ari amakosa mu mupira w’amaguru ni n’ibyaha mu rwego rw’amategeko asanzwe ahana ibyaha. Ni ibintu binasaba kubigenza mu bimenyetso bidasanzwe. Binasaba igihe. Ntibivuze ko hari ibyo tutabona rimwe na rimwe.”

Yakomeje avuga ko kuba hari abatarabihanirwa atari uko nta mategeko abihana ahari, ko ahubwo bakomeje gushyiraho ingamba gutahura ibihari kandi bakaba bafite ibimenyetso bihagije simusiga ubundi hagahanwa abazafatirwa muri iyo myanda.

Ibi byose biri mu ngamba zizakazwa mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025, kugira ngo umupira w’u Rwanda ube wacuruzwa ku rwego Mpuzamahanga ndetse no kuwuhesha isura nziza muri rusange.

- Advertisement -
Jules yavuze ko bagiye guhagurukira abakora match fixing n’abakoresha Juju

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW