FERWAFA yatanze umuti ku makipe y’Abagore akinira ku bibuga bibi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ikipe zikina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, zategetswe kujya ku bibuga byiza.

Muri shampiyona y’Abagore y’umupira w’Amaguru mu byiciro byombi, hakomeje kugaragara amakipe agikinira ku bibuga bitajyanye n’igihe.

Ibibazo by’amakipe akinira ku bibuga bibi, byakomeje kwibazwaho na benshi mu bakurikiranira hafi shampiyona y’Abagore.

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yavuze ko mu mwaka utaha w’imikino, amakipe yakiniraga ku bibuga bibi azimukira ku byiza mu rwego rwo kurushaho kuzamura umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda.

Ati “Icyo kibazo turakizi cy’ibibuga. Dufite igisubizo cya byo. Hari amakipe azajya ku bibuga byiza. Nk’ikipe ya Bugesera izajya gukinira kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Indahangarwa izajya kuri Stade ya Ngoma, ES Mutunda izajya i Huye. Hari n’izindi ntahita mvuga aka kanya. Turashaka ko amakipe yose aza gukinira ku bibuga byiza kugira ngo abantu baze kuyafana, abafatanyabikorwa biyongere n’umupira ube mwiza kandi uryohe.”

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko muri Kamena uyu mwaka mbere y’uko hatangira shampiyona y’Abagore ya 2024-2025, hazaba amahugurwa ajyanye no kwemererwa gukina amarushanwa (Club Licensing), azaba agenewe abo mu gice cya ruhago y’Abagore.

Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, yavuze ko amakipe azajya ku bibuga byiza mu mwaka utaha w’imikino
Amakipe yose azaba akinira ku bibuga byiza
Ikipe z’Abagore zigomba gukinira ku bibuga bizazamura urwego rwa zo
Izikinira ku bibuga bibi, zasabwe kujya ku byiza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW