FIBA yatangaje Igihugu kizakira Afrobasket y’abagabo ya 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Mugabane wa Afurika, FIBA Afrique, yatangaje ko Igihugu cya Angola ari cyo kizakira Igikombe cya Afurika cya 2025 mu Bagabo.

Ni irushanwa rizaba rigiye gukinwa ku nshuro ya 31. Angola yatsindiye kuzaryakira nyuma y’uko yari ibihanganiye na Misiri na Maroc.

Iki gihugu kigiye kwakira iki gikombe cya Afurika mu Bagabo ku nshuro ya Kane nyuma yo kuryakira mu 1989, 1999 na 2007.

AfroBasket ya 2025 izakinirwa muri Angola

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW