Forever na APR zazamutse mu cyiciro cya mbere

Nyuma yo gutsinda imikino ibanza n’iyo kwishyura muri ½ cya shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya Kabiri mu mupira w’amaguru, ikipe ya Forever Women Football Club na APR Women Football Club, zabonye itike yo kuzakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’Umupira w’amaguru mu Bagore, iri kugana ku musozo. Ikipe ebyiri zamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere, zamaze kumenyekana.

Ni ikipe ya Forever Women Football Club yabigizeho itsinze Nasho Women Football Club ibitego 2-0 mu mikino ibiri ya ½ bakinnye. Indi ni APR Women Football Club yabigezeho itsinze Kayonza Women Football Club ibitego 6-2 mu mikino ibiri bakinnye.

Izi kipe zombi, zizakina umukino wa nyuma kugira ngo hemenyekane izegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

Forever WFC ubu yicaye mu cyiciro cya mbere
APR WFC izakina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW