Gorilla yabonye amanota yatumye ihumekaho

Ikipe ya Gorilla FC, yatsinde Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, bituma ihumekaho.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Saa sita z’amanywa. Ikipe ya Gorilla FC ni yo yari yawakiriye.

Iyi kipe iyoborwa na Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Shampiyona y’u Rwanda, yari ku gitutu cyo kuba yari imaze igihe itazi uko amanota atatu asa.

Uko Gorilla yari ku gitutu, ni na ko ikipe y’Abashinzwe Umutekano byari bimeze, cyane ko uyu mwaka abayobozi ba yo bagerageje kuyishyiramo imbaraga zo gushaka kimwe mu bikombe bibiri (shampiyona n’icy’Amahoro), bikinirwa mu Rwanda.

Iminota 45 y’igice cya Mbere cy’uyu mukino, yose yaranzwe no kwirwanaho kwa buri kipe, bituma irangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi.

Mu gice cya Kabiri, Gorilla FC yagaragaje inyota yo kubona ibitego ndetse biza kuyikundira irabibona yatsindiwe na Iradukunda Darcy na Irakoze Darcy.

Byari ibitego byayishyiraga aheza, cyane ko iri mu ziri kurwana no kutajya mu cyiciro cya Kabiri.

Nyuma yo kubona ibitego, Gorilla yakomeje kubicunga kugeza iminota 90 irangiye yegukanye amanota atatu imbumbe.

Aya manota yatumye iyi kipe ya Hadji Mudaheranwa, ihumekaho bitewe n’icyo imibare yagaragazaga.

- Advertisement -

Yahise yuzuza amanota 25 mu mikino 25 imaze gukina. Yahise ifata umwanya wa 13 by’agateganyo.

Gorilla FC yabonye amanota y’ingenzi
Wari umunsi mwiza kuri Adeaga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW