Hasojwe amahugurwa ya Licence B CAF

Abatoza bari bamaze igihe mu mahugurwa yo gukorera Licence B CAF, bayasoreje mu Karere ka Bugesera bakora ibizami bizabahesha ibyo byangombwa.

Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 11 Ukuboza, akaba yaragejeje tariki ya 23 Werurwe 2024. Yakozwe mu byiciro bitandukanye. Hitabiriye abatoza 25 barimo abagore umunani n’abagabo 17. Aba batoza bose, bamaranye Licence C CAF byibura imyaka itandatu kuzamura.

Ni abatoza bo mu cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore. Ikindi cyiciro cy’abazakorera Licence B CAF, kizahugurwa muri Nzeri 2024.

Abarimu b’abatoza b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, [CAF Instructors], barimo Seninga Innocent, Rutsindura Antoine, Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa, Gérard Buscher, Hamim n’abandi, ni bo bazatanga aya mahugurwa.

Kugira ngo umutoza yemererwe gukora aya mahugurwa, byasabaga ko abanza kwishyura ibihumbi 500 Frw kuri konti ya Ferwafa.

Aya mahugurwa yakozwe n’abatoza basanzwe bazwi, barimo Kalisa François na Gervais bungirije Gatera Moussa muri Gorilla FC, Hamdun wa Marines FC, Lomami Marcel utoza Espoir FC, Mukamusonera Théogenie utoza AS Kigali WFC, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC, Nkotanyi Ildephonse n’abandi.

Abatoza bari bamaze guhugurwa
Abatoza baba batanga amabwiriza y’ibyo bifuza ko abakinnyi bakora
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, CAF yari yohereje umwarimu w’abatoza (uri hagati) ukomoka muri Tanzania
DTN, Gérard Buscher, yari mu batanze amahugurwa
Seninga Innocent ari mu batanze amahugurwa
Umwarimu w’abatoza ku rwego rwa CAF, Rutsindura Antoine, ubwo yari kumwe n’umutoza, Kalisa François

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW