Mukura yabonye umufatanyabikorwa mushya

Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano na Light House Hotel, afite agaciro ka miliyoni 35 Frw ku mwaka, ni ukuvuga miliyoni 105 Frw mu gihe cy’imyaka itatu aya masezerano azamara.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, kuri Light House Hotel, saa Tanu z’igitondo.

Iki gikorwa cyo gusinyana amasezerano y’ubufatanye cyari cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, Perezida wa Mukura Victory Sports, Uwanyirigira Yves, Umuyobozi Ushinzwe ubuzima bw’Ikipe [Managing Director] ya Mukura VS, ndetse n’umuyobozi wa Light House Hotel, Murenzi Frank.

Musoni Protais yatangiye asobanura impamvu ikipe ya Mukura Victory Sports yafashe umwanzuro wo gushaka abandi bafatanyabikorwa bashya, atangaza ko byatewe ahanini no gushaka kurandura burundu ibibazo by’amikoro muri iyi kipe.

Ati “Mu myaka yatambutse ubwo Mukura yari imaze gusohoka [mu mikino ya CAF Confederation Cup] yagiye igira ibibazo by’amikoro kuko Mukura VS wasangaga iba mu mahoteli atandukanye, ugasanga uyu munsi yabaye aha, ejo iri ahandi. Ni yo mpamvu twasinyanye amasezerano na Light House Hotel kugira ngo ikibazo cya ‘gym’ na ‘locale’ nibura bibonerwe igisubizo.”

Perezida wa Mukura Victory Sports, Nyirigira Yves yatangaje ko aya masezerano basinyanye na Light House Hotel afite agaciro ka miliyoni 35  Frw kuri ‘season’, zingana na Miliyoni 105 mu myaka itatu aya masezerano azamara.

Perezida wa Mukura VS yabajijwe niba ubwo manda ye y’imyaka ine izaba irangiye amasezerano na yo azahagarara, maze atangaza ko nta cyatuma badakomeza gukorana na Light House igihe cyose babona inyungu muri ubwo bufatanye.

Ku ruhande rw’umufatanyabikorwa, Umuyobozi wa Light House Hotel, yatangaje ko icyo bazungukira muri aya masezerano ari ibyishimo nk’abakorera imirimo mu Karere ka Huye.

Yagize ati Mukura ni ishema ryacu kuko ni ikipe ifitanye amateka n’Akarere ka Huye kandi natwe niho dukorera, bivuze ko Mukura twagombaga gukorana nayo. Ku bijyanye n’ubucuruzi, twavuga ko tubibye muri Mukura kandi turabizi ko tuzasarura kuko Mukura ni ikipe nziza.”

- Advertisement -

Sebutege Ange, uyobora Akarere ka Huye yavuze ko yishimiye ubufatanye bushya Mukura VS yagiranye na Light House kuko bizunganira amafaranga Akarere ka Huye gasanzwe kagenera Ikipe.

Umufatanyabikorwa mushya wa Mukura VS azajya yambarwa ku kuboko, nk’uko Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, aherutse kubibwira UMUSEKE.

Amasezerano azamara imyaka itatu
Umuyobozi wa Mukura VS, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Umufatanyabikorwa ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Meya w’Akarere ka Huye (uri hagati), Sebutege Ange, yari muri uyu muhango

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA / UMUSEKE.RW