Imbamutima z’abahawe amahugurwa ya Club Licensing (AMAFOTO)

Nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri mu bijyanye no gusaba impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, azwi nka ‘Club Licensing’, abahuguwe bahamya ko bigiye kubafasha gukora kinyamwuga.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri, yabaye tariki ya 11-12 Werurwe muri Hilltop Hotel. Amakipe 26 arimo 16 yo mu Cyiciro cya Mbere n’10 yo mu Cyiciro cya Kabiri, ni yo yitabiriye aya mahugurwa.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Ferwafa, CAF ariko Ubuyobozi bwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League Board), na bwo bwari bwayatumiwemo.

Ajyanye no kwifashisha Ikoranabuhanga mu gusaba ibyangombwa byo kwitabira amarushanwa ategurwa ku rwego rw’imbere mu Gihugu ndetse n’amarushanwa Nyafurika (Club Licensing Online Platform).

Inzobere za CAF zaturutse muri Uganda, ni zo zahuguye abayitabiriye. Aba ni Nakagwa Shirah na Kazoora Emmanuel. Aba bombi basanzwe ari abarimu bigisha ibijyanye na Club Licensing muri CAF.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bahamya ko bizabafasha koroshya akazi bari basanzwe bahura na ko bijyanye no gusaba ibyangombwa.

Abayitabiriye kandi bavuze ko ari amahugurwa yaje akenewe kuko hari ubumenyi bushya bungutse bijyanye n’akazi ka buri munsi bakora.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze ko bungukiye cyane muri aya mahugurwa.

Ati “Aya mahugurwa yadufashije kumenya Ikoranabuhanga rishya, CAF na Ferwafa bagiye gukoresha mu kuzuza ibisabwa ngo twemererwe kwitabira amarushanwa ya Ferwafa. Ni uburyo butandukanye busanzwe bukoreshwa guhera mu 2019 ku buryo bizatworohera kuzuza ibyateganyijwe byose.”

- Advertisement -

Namenye yakomeje avuga ko ubu buryo bushya butandukanye n’ubwari busanzwe bwifashishwa.

Ati “Biratandukanye ariko nanone nta kigoranye kirimo cyane kuko kuva Ferwafa yatangira gusaba amakipe icyangombwa cyo gukina amarushanwa ya yo. Ntabwo tugiye guhera ku busa.”

Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est, Umulisa Eric, yavuze ko ari iby’agaciro kuba barahawe aya mahugurwa ku bijyanye na Club Licensing.

Ati “Ni amahugurwa meza ubona ko yateguwe na CAF bafatanyije na Ferwafa. Ni amahugurwa yaje ku nyungu z’ikipe. Izi ni inyungu z’ikipe. Ibyo twahuguwemo byose nitubishyira mu ngiro ni twebwe bizagirira umumaro.”

Umulisa yakomeje avuga ko bungutse byinshi birimo kuzuza imyanya iba ituzuye mu kipe.

Ati “Mu byo twungutse, harimo kuzuza imyanya. Wasangaga amakipe amwe namwe atujuje imyanya. Buri mwanya uzajya ushyiramo ibyangombwa by’umuntu kandi nko ku batoza, udafite Licence yemewe yo gutoza Icyiciro cya Mbere ntabwo azajya aba yemerewe. Gutozwa n’umutoza udafite ubumenyi buhagije, ni ugushyira ikipe hasi.”

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Turatsinze Amani Evaliste uzwi nka Ntsinzi, yavuze ko aya mahugurwa asobanuye ikintu kinini kuko bizafasha gukuraho urujijo ku bitanaga ba mwana ku makipe amwe namwe yiganjemo ayo mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati “CAF Licensing idakozwe neza ntihabaho amarushanwa anoze. Ndabasaba kurangwa n’Umucyo mu byo mukora byose. Twebwe nka Ferwafa tubemereye ubufasha ku makipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere n’amakipe 10 yo mu Cyiciro cya Kabiri bishoboka ko harimo azazamuka umwaka utaha.”

Yongeyeho ati “Ibi bigiye guca urujijo rwari hagati y’amakipe, cyane cyane ay’Icyiciro cya Kabiri aho amwe muri ayo yagiye atunga agatoki Ferwafa ko ubutumwa iyoherereza buba bwanditse nabi, bikaba impamvu y’urwitwazo rwo kutubahiriza igihe cyateganyijwe ngo ibisabwa bibe byatanzwe.”

Ubu buryo bwa Club Licensing Online Platform, bwatangijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, mu 2022 busimbuye ubwari busanzwe bukoreshwa mu 2019.

Shirrah yatanze aya mahugurwa
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri Ferwafa, Turatsinze Amani uzwi nka Ntsinzi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukuraho urujijo ku bitanaga ba mwana
Hatumiwe amakipe 26 yose hamwe
Umujyanama mu bya Tekinike muri Ferwafa, Karangwa Jules, yafashaga abari mu mahugurwa
Umukozi wa Rwanda Premier League, Harindintwali Jonathan, yunganiraga abarimu batanze amahugurwa
Amahugurwa yabereye muri Hitlltop Hotel
Hasobanuwe byinshi
Livingston ni we Ushinzwe Club Licensing muri Ferwafa
Abanyamuryango batandukanye bagiye basobanuza ku byo bahuguwemo
Bahuguwe ku gukoresha Ikoranabuhanga mu gusaba ibyangombwa byo kwitabira amarushanwa atandukanye
Abagera kuri 26 ni bo bahuguwe
Bari bamaze iminsi ibiri muri aya mahugurwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW