Impamvu Rayon Sports WFC itakinnye ku munsi w’Abagore

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yafashe umwanzuro wo kwanga gukina na AS Kigali Women Football Club mu mukino wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe 2024 ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahisemo kuwizihiza kuri uyu munsi tariki ya 15 Werurwe 2024.

Mu rwego rwo kugaragaza ko Abagore bashoboye gukina ruhago, hateguwe umukino wagombaga guhuza AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC, ukabera kuri Stade ya Muhanga Saa Saba z’amanywa.

Ferwafa yahise imenyesha amakipe yombi yagombaga gukina, ariko Rayon Sports WFC yanga kwitaba ubu butumire.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe yo mu Nzove yavuze ko yamenyeshejwe bitinze bigatuma yanga kwitabira.

Rayon Sports yahise isimburwa na Inyemera Women Football Club yo mu Karere ka Gicumbi. Bisobanuye ko ari yo iza gucakirana na AS Kigali WFC.

AS Kigali WFF na yo yabihimuyeho mu mukino w’Igikombe cy’Intwali
Mu mukino wo kwishyura wa shampiyona, Rayon Sports na yo yari yatsinze AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW