Javanix yatunguwe n’uburyo indirimbo “Bless” yakiriwe-VIDEO

Irankunda Javan uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Javanix umaze kumenyekana cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, yatunguwe n’uburyo indirimbo aherutse gukora mu njyana nshya y’Amakondo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu mahanga.

Ni indirimo uyu muhanzi yise”Bless” ivuga gukomera kw’Imana yakozwe na Producer Logic Hit It wahanze injyana y’Amakondo.

Amakondo ni injyana Nyarwanda igizwe n’imirishyo y’amapiyano n’ibicurangisho gakondo by’u Rwanda.

Muri iyi ndirimbo Javanix agaruka k’ubushobozi ntagereranywa bw’Uwiteka nk’umugenzuzi w’Isi n’Ijuru.

Mu kigairo na UMUSEKE yavuze ko yatunguwe n’uko iyo ndirimbo yakiriwe ikaba ikomeje kumufungurira amayira.

Ati ” Ni indirimbo yakiriwe neza cyane, niyo mpamvu mpamya ko ivuze byinshi ku rugendo rw’umuziki wanjye.”

Avuga ko “Bless” yabaye igipimo cyiza cy’uko izo yitegura gushyira hanze ziri mu njyana y’Amakondo zizakundwa.

Ati “Ni umwaka w’umugisha, ni umwaka tugomba kurushaho gukora cyane kuko “Bless” yaduhaye ishusho y’Amakondo”

Javanix kuva yinjira mu muziki ari mu bahanzi badahwema gukora indirimbo nziza, yakoranye n’abahanzi barimo P.Fla, Fireman, Riderma, The Same n’abandi benshi.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo “Bless” ya Javanix

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW