Junior ya Rayon Sports yahinduye imodoka Ambulance (AMAFOTO)

Ikipe y’Ingimbi ya Rayon Sports (Junior), yifashisha imodoka isanzwe nk’Imbangukiragutabara ku mikino yakirira ku kibuga cya yo cyo mu Nzove.

Ubwo hajyaga gutangira shampiyona y’abato mu bakobwa n’abahungu, mu mategeko agenga iyi shampiyona, harimo ko ikipe yakiriye umukino iba igomba kuba ifite Imbangukiragutabara (Ambulance) ishobora gutanga Ubuvuzi bw’Ibanze mu gihe hagira umukinnyi ugirira ikibazo mu mukino.

Mu rwego rwo kunganira amakipe kugira ngo ibi byose bigerweho, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryagiye riha buri kipe y’Ingimbi n’Abangavu, amafaranga angana na miliyoni 2.7 Frw.

Ibi bigahita bisobanura ko ikipe yakiriye itazanye Ambulance, iterwa mpaga kuko biri mu mategeko agenga iyi shampiyona.

Ikipe y’Ingimbi ya Rayon Sports yo, yifashisha imodoka isanzwe yifashishwa n’Uruganda rwa SKOL mu kazi gatandukanye.

Iyi modoka nta bikoresho by’Ibanze byifashishwa mu gihe hagira umukinnyi wagirira ikibazo gikomeye mu mukino.

Nyamara abatoza b’iyi kipe y’abato ya Gikundiro, bavuga ko ubuyobozi bwa Ferwafa bubizi kandi bwayemereye kuyikoresha ku mikino yakirira mu Nzove.

Abahanga mu bijyanye no kuvura abakinnyi, bavuga ko Ambulance ari ingenzi cyane kuko ishobora gutanga ubuvuzi bw’Ibanze mu gihe umukinnyi agiriye ikibazo gikomeye mu mukino.

Aho umukinnyi ugize ikibazo aryamishwa
Akavumbi kaba ari kose
Yibera ku kibuga cyo mu Nzove
Ihora iparitse ku kibuga
Mo imbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -