Karate: Abarenga 50 bahuguwe [AMAFOTO]

Biciye muri Kigali Elite Sports Academy [KESA], abatoza umukino wa Karete mu Rwanda, bahawe amahugurwa yamaze iminsi ibiri.

Ni amahugurwa yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe asozwa ku Cyumweru tariki ya 10. Abatoza 60 baturutse mu makipe [Clubs] atandukanye mu Rwanda, ni bo bayitabiriye.

Yatanzwe n’inzobere mu mukino wa Karate mu Rwanda akaba n’umutoza mpuzamahanga, Sensei James Opiyo. Aya mahugurwa yakozwe biciye muri Kigali Elite Sports Academy [KESA] ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda [Ferwaka].

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko uyu mukino uri kugenda uzamura urwego mu Rwanda ndetse ko bitanga icyizere cy’ejo hazaza ha wo, nk’uko Nkurunziza Jean Claude wayateguye akaba n’Umuyobozi wa KESA, yabitangaje.

Uyu muyobozi yashimiye buri umwe witabiriye aya mahugurwa, abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bayungukiyemo no kuzabusangiza abatabarabashije kuyitabira.

Umuyobozi wa Japan Karate Association [JKA] mu Rwanda, Rurangayire Guy wari mu bitabiriye aya mahugurwa, yashimiye abayateguye ndetse avuga ko bakoze ikintu cy’agaciro mu Iterambere ry’uyu mukino.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda ry’Umukino wa Karate, Niyongabo Damien, na we yanyuzwe cyane n’iki gikorwa cyo gutegura amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi ababarizwa mu gice cy’umukino wa Karate mu Rwanda.

Uyu muyobozi yashimiye abayateguye, avuga ko ashima ko batekereje kuzana umwarimu uri ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abashe gusangiza ubumenyi Abanyarwanda bitabiriye amahugurwa.

Umukino wa Karate mu Rwanda, uri mu iri kuzamura urwego umunsi ku wundi.

- Advertisement -
Bahuguwe kuri buri kimwe muri uyu mukino
N’ubwo bakuze ariko bagaragaje ko bashoboye umukino
Bagaragaje ko umukino wa Karate bawuzi
Bamwe mu baje mu mahugurwa, basanzwe bafite amashuri yigisha uyu mukino
Nyuma yo guhabwa amahugurwa
Basanzwe ari abatoza ba Karate
Bagaragaje ko bazi gukina umukino wa Karate
Habayeho imyiyereko

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW