Karate: ISKF yungutse Umunyamuryango mushya ‘Okapi Martial’

Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy, yahawe ikaze nk’Umunyamuryango mushya mu Ishyirahamwe ry’amakipe (Clubs) akina umukino wa Karate mu cyitwa Shotokan (ISKF) mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwakira uyu munyamuryango mushya, Okapi Martial Arts, cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi kipe giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo. Cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’amahugurwa y’abakina Karate bo mu muryango wa ‘Shotokan’, yari yitabiriwe n’abagera ku 100.

Umuyobozi wa Okapi Martial Arts Academy, Mbarushimana Eric, yashimiye buri wese wari waje kwifatanya na bo muri uwo muhango ndetse avuga ko kuba iyi kipe yakiriwe nk’Umunyamuryango mushya wa ISKF, bifite agaciro kanini.

Yakomeje avuga ko kuba bakiriwe muri uru rugaga, ari amaboko bungutse ndetse n’izindi mbaraga.

Mbarushimana yanashimiye kandi ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, ku bw’uruhare rikomeje kugaragaza mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.

Ku Cyicaro Gikuru cya Okapi Martial Arts Academy, si Karate ihakinirwa gusa ahubwo hafasha n’abakora izindi Siporo nka Gym, Aerobic ndetse na Yoga.

Umuyobozi wa ISKF mu Rwanda, Nduwamungu Jean Vianney, yishimiye Umunyamuryango mushya bungutse ndetse amuha ikaze.

Ati “Okapi ni club itanga abakinnyi mu kipe y’Igihugu. Ni club itanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru. Ni iby’agaciro kubagira nk’Abanyamuryango bashya ba ISKF.”

- Advertisement -

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko hari amahugurwa ya Shotokan ari gutegurwa, azahuza amakipe yose akina muri iki gice.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rwa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis, na we yashimye abateguye iki gikorwa cyo kwakira Umunyamuryango mushya, abasaba kuzahuza imbaraga no kuzasenyera umugozi umwe ndetse abibutsa ko Iterambere ry’uyu mukino riri mu biganza bya bo.

Abanyamuryango ba ISKF bose bari bitabiriye umuhango wo kwakira umunyamuryango mushya, bahavuye bemeranyije guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda bakawugeza ku rwego Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa ISKF mu Rwanda, Nduwamungu Jean Vianney, yishimiye Umunyamuryango mushya bakiriye
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ryo, Bugingo Elvis
Umuyobozi wa Okapi Martial Arts Academy, Mbarushimana Eric yishimiye ko bahawe Ubunyamuryango bwa ISKF
Berekanye ko abakina Shotokan mu Rwanda bashoboye
Ubwo bakurikiranaga amahugurwa
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo
Abakina Shotokan mu Rwanda bari bahabaye
Bahavuye bahawe umukoro wo guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW