Liverpool na Man City zaguye miswi, Arsenal ibyungukiramo

Mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, Liverpool na Manchester City zaguye miswi igitego 1-1, Arsenal ibyungukiramo.

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 kuri Stade ya Liverpool izwi nka Anfield.

Liverpool yaburaga abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba kubera ibibazo by’imvune ariko yari yabaruye Mohamed Salah, yatangiye umukino yihagararaho nk’ikipe iri mu rugo, ari na ko Manchester City ihanahana neza mu kibuga hagati nk’uko isanzwe ikina.

The citizens yaje gufungura amazamu hakiri kare ku munota wa 23, ku gitego cyatsinzwe na Myugariro John Stones, kuri koruneri yari itewe neza na Kevin De Bruyne.

Ikipe y’Abanyamujyi yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri, ari na ko kandi Liverpool na yo igerageza gushaka uko yajya kuruhuka imaze kugombora, gusa abayishakira ibitego imipira bakayitera hanze.

Iminota 46 y’Igice cya mbere, yarangiye Manchester City iri imbere n’igitego 1-0.

Bakiva kuruhuka, Alexis Mac Allister yasubije umukino ibubisi yishyurira Liverpool kuri penaliti, nyuma y’ikosa Umunyezamu Ederson Moraes yari akoreye Umunya-Uruguay Darwin.

Byarangiye Ederson avuye mu kibuga asimburwa na Stefen Ortega kubera imvune yagiriye ku ikosa rya penaliti yakoze.

‘The Kops’ yihariye igice cya kabiri ariko Rutahizamu wayo Luis Diaz wari wabyukiye iburyo, amahirwe akomeye yose abonye akayaterera inyoni.

- Advertisement -

Machester City yashoboraga kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 89, birangire Jérémy Doku winjiye mu kibuga asimbuye Julian Alvarez umupira awuteye igiti cy’izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1.

Uku kunganya kwatumye Arsenal ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Brentford ibitego 2-1, kuko irusha Liverpool ibitego izigamye, nubwo zose zinganya amanota 64.

Dore uko imikino yose y’umunsi wa 28 yarangiye:

Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024:

– Manchester United 2-0 Everton
– Bournemouth 2-2 SheffieldUnited
– Crystal Palace 1-1 Luton Town
– Wolves 2-1 Fulham
– Arsenal 2-1 Brentford

Ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024:

– Aston Villa 0-4 Tottenham Hotspurs
– Brighton 1-0 Nottingham Forests
– West Ham 2-2 Burnley
– Liverpool 1-1 Manchester City

Ni mu gihe ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Chelsea izakira Newcastle United.

Akimara gutsinda igitego, yashimiye abafana ba Man City bari baje kubashyigikira
Pep ubwo yashimiraga Halaand n’ubwo yabuze igitego
Pep yishimiye Stones wamutsindiye igitego
Byari ibyishimo kuri Stones
Ubwo Jonh Stones yari amaze gutsindira Manchester City igitego
Umutoza wa Liverpool, Klopp, yishimiye uko abakinnye be bitwaye muri uyu mukino
Abafana ba Liverpool baba ari benshi kuri Stade ya bo
Ubwo Alexis Mac Allister yari amaze gutsindira ikipe ye igitego cyo kwishyura

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA /UMUSEKE/RW