Mbappé yongeye gufasha PSG itakimuha agaciro

Rutahizamu w’ikipe ya Paris-Saint Germain, Kylan Mbappé yatsinze ibitego bibiri byafashije ikipe ye, gusezerera Real Sociedad mu mukino warangiye ari ibitego 2-1, Bayern Munich igabanya igitutu isezerera Lazio.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’amakipe yitwaye neza iwayo i Burayi [Champions League], PSG yari yasuyemo Real Sociedad, Kylian Mbappé yari ahanzwe amaso n’abatari bake nyuma yo kutitwara neza mu mikino ibiri yaherukaga gukina muri ‘League 1’.

Uyu rutahizamu w’imyaka 25 ntiyatengushye abakunzi be kuko hakiri kare ku munota wa 15 yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ousimane Dembele.

Ikipe ya PSG yakomeje gusatira ishaka ibindi ibitego ari na ko Real Sociedad na yo inyuzamo igasatira nk’ikipe iri mu rugo.

Icyizere cy’abakunzi ba Real Sociedad cyarushijeho kuyoyoka ubwo Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yongeraga kubakora mu jisho ku munota wa 56 binyuze ku mupira yasabiye ku ruhande akawushyikirizwa neza na Lee Kang-In, maze yanikira ba myugariro ba Real Sociedad anyeganyeza inshundura.

Ku munota wa 89, Mikel Merino yahojeje amarira abakunzi ba Real Sociedad abatsindira igitego n’ubwo nta cyo cyari gukora ngo gihagarike PSG idakomeza muri 1/2.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya PSG y’ibitego 2-1, maze isezerera Real Sociedad ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Nyuma y’umukino Mbappé yatangaje ko bagombaga gukora iyo bwabaga bagasezerera Real Sociedad. Ati “Twari tubizi ko nta kujenjeka. Iyo baza kutubanza igitego byari gutuma abafana babo babatiza umurindi bityo ntitworoherwe. Twagombaga gukuraho icyizere abafana bari bafite hakiri kare.”

“Icyo ni cyo twakoze kandi twishimiye kongera kugera muri 1/4.”

- Advertisement -

PSG yari imaze imyaka itatu itagera muri 1/4 ariko ibigezeho nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda idatsinzwe.

Mu w’undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, Bayern Munich yatsinze Lazio Rome ibitego 3-0, ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mukino yombi.

Muri uyu mukino Rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane yatsinze ibitego bibiri, ku munota wa 38 n’uwa 66, mu gihe Thomas Muller na we yanyeganyeje inshundura ku munota wa 45 mbere y’uko bajya kuruhuka.

Bayern Munich igeze muri 1/4 ku nshuro yayo ya 12 mu nshuro 13 ziheruka.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe imikino ibiri; yose iratangira saa 22h00:

– Manchester City Vs FC Copenhagen
– Real Madrid Vs RB Leipzig

Indi mikino ya 1/8 izaba mu cyumweru gitaha, mbere ya tombola y’uko amakipe azesurana muri 1/4 iteganyijwe tariki ya 15 Werurwe 2024 mu Busuwisi.

Byari ibyishimo
Yatsindiye PSG ibitego bibiri
Mbappé yongeye gutanga ibyishimo

ISHIMWE YARAKOZE KEFA/UMUSEKE.RW