Menya ari final yaje mbere! Man City yisanze Espagne muri 1/4 cya UCL

Amakipe yakomeje muri 1/4 cya UEFA Champions League, Europa League na Europa Conference League yamenye ayo bizesurana, binyuze muri tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi, ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024.

Arsenal yatomboye Bayern Munich ya Rutahizamu Harry Kane nyuma y’imyaka 14 itagera muri 1/4 cy’iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Tombola kandi yasize Manchester City ibitse igiheruka izahura na Real Madrid ibitse byinshi kurusha izindi, Paris Saint Germain izahura na FC Barcelona , mu gihe Atletico Madrid izahura na Borussia Dortmund.

Izarokoka hagati ya Arsenal na Bayern Munich izahura n’izarokoka hagati ya Man City na Real Madrid, na ho izatsinda indi hagati ya Paris Saint Germain na Barcelona izahura n’izasezerera indi hagati ya Atletico Madrid na Borussia Dortmund.

Umukino wa nyuma uzabera kuri Stade nkuru y’u Bwongereza ya Wembley, tariki ya 1 Kamena 2024.

Nyuma yo kwerekeza mu ikipe y’ubukombe mu Budage, Umwongereza Harry Kane azongera ahure na Arsenal yahoze abereye mukeba, akiri muri Tottenham.

The Gunners yageze muri 1/4 isezereye FC Porto kuri penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu giteranyo cy’imikino yombi, mu gihe Bayern Munich yo yasezereye Lazio Rome iyitsinze 1-0.

Bayen Munich ya Rutahizamu Kane umaze gutsinda ibitego 36 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikono, izatangira isura Arsenal kuri Stade Emirates, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri Alianza Arena mu Budage.

Arsenal ifite amateka mabi imbere ya Bayern kuko mu 2017 ari na bwo iheruka muri iyi mikino, yatsinzwe n’iyi kipe ibitego 10-2, mu mikino yombi.

- Advertisement -

Ikindi cyo gutera Arsenal ubwoba ni Rutahizamu Kane w’imyaka 30 kuko yanyeganyije inshundura inshuro 14 mu nshuro 16 yahuye na yo, ubwo yari akiri muri Tottenham Hotspurs.

Ku rundi ruhande, Manchester City izaba icakirana na Real Madrid ku nshuro ya gatatu, bareba uko bakisubiza iki gikombe baheruka umwaka ushize, ubwo bagitwaraga ku nshuro ya mbere, banandika amateka yo gutwara ‘treble.’

Ubwo bahuriraga muri 1/2 umwaka ushize, banganyirije i Bernabeu igitego 1-1, hanyuma The Citizens batsinda Real ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, bahita bagera ku mukino wa nyuma.

Gusa ariko, umwaka umwe mbere yaho Real Madrid na yo yasezereye Man City ku giteranyo cy’ibitego 6-5, ihita igera ku mukino wa nyuma yatsinzemo Liverpool, ikomeza kwandika amateka itwara Igikombe cya 14 cy’iri rushanwa ry’abagabo.

Paris-Saint Germain na FC Barcelona na zo zizahura nyuma y’amateka bagiranye, ubwo mu 2017 iyi kipe y’i Catalan yatsindaga PSG ibitego 6-1, mu gihe yari yatsinzwe ibitego 4-0 mu mukino ubanza, maze iyisezerera ityo muri 1/8.

Atletico Madrid na Borussia Dortmund na wo n’ubwo ari umukino w’amakipe adakanganye cyane, ntitwakwirengagiza ko Atletico Madrid y’Umutoza Diego Someone yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2014 no mu 2016, mu gihe Dortmund na yo yakinnye umukino wa nyuma ubwo uheruka kubera i Wembley mu 2013.

Uko zatomboranye zose:

• Arsenal v Bayern Munich

• Atletico Madrid v Borussia Dortmund

• Real Madrid v Manchester City

• Paris Saint-Germain v Barcelona

Uko zizahura muri 1/2:

• Atletico Madrid/Borussia Dortmund v Paris Saint-Germain/Barcelona

• Arsenal/Bayern Munich v Real Madrid/Manchester City

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe, kandi habaye tombola ya Europa League na Conference League, maze amakipe atomborana mu buryo bukurikira:

Uko zizahura muri 1/4 cya Europa League:

• AC Milan vs Roma

• Liverpool vs Atalanta

• Bayer Leverkusen vs West Ham

• Benfica vs Marseille

Uko zizahura muri 1/2 cya Europa League:

• Benfica/Marseille vs Liverpool/Atalanta

• AC Milan/Roma vs Bayer Leverkusen/West Ham

Umukino wa nyuma:

• Benfica/Marseille cyangwa Liverpool/Atalanta vs AC Milan/Roma cyangwa Bayer Leverkusen/West Ham

Uko amakipe yatombolanye muri Europa Conference League:

Uko azahura muri 1/4:

• Club Brugge vs. PAOK

• Olympiacos vs. Fenerbahce

• Aston Villa vs. Lille

• Viktoria Plzen vs. Fiorentina
Uko azahura muri 1/2:

• Aston Villa/Lille vs. Olympiacos/Fenerbahce

• Viktoria Plzen/Fiorentina vs. Club Brugge/PAOK

Uko azahura ku mukino wa nyuma:

Aston Villa/Lille cyangwa Olympiacos/Fenerbahce vs. Viktoria Plzen/Fiorentina Club Brugge/PAOK
Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Champions League izaba tariki ya 9 na 10 Mata, iyo kwishyura ikinwe tariki ya 16 na 17 Mata 2024, mu gihe Europa League na Europa Conference League iyibanza izaba tariki ya 11 naho bishyurane tariki ya 18 Mata 2024.

Na ho imikino ibanza ya 1/2 cya UEFA Champions League ikinwe tariki ya 30 Mata na tariki ya 1 Gicurasi, iyo kwishyura ikinwe tariki ya 7 na 8 Gicurasi 2014, mu gihe Europa League na Europa Conference League imikino ibanza izaba tariki ya 2 Gicurasi, iyo kwishyura ikinwe tariki ya 9 Gicurasi 2024.

Bayern Munich yifitiye icyizere cyo gusezerera Arsenal
Dortmund yisanze muri Espagne na Atletico Madrid
Final yaje mbere
Arsenal yisanze mu Budage
PSG yisanze muri Espgane na yo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW