Menya impamvu u Rwanda rwakiriye amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi muri FIFA

Kuba Igihugu cy’u Rwanda gifite Amahoro n’Umutekano bihagije, biri mu byarebweho ubwo rwemererwaga kwakira amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi b’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku rwego rwa Afurika (FIFA Referee Instructors Seminar).

Guhera tariki ya 25 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2024, mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi ba FIFA (FIFA Referee Instructors Seminar).

Ni amahugurwa ari guhuza abaturuka mu Bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, mu gihe nasozwa hazahita hatangizwa andi y’abavuga ururimi rw’Icyongereza.

Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunya-Bénin uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Hugues Alain Adjovi, yavuze ko bahisemo kuzana aya mahugurwa mu Rwanda kubera impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ari Umutekano iki Gihugu gifite.

Mu bindi uyu muyobozi yavuze byatumye aya mahugurwa azanwa mu Rwanda, ni Amahoro n’Isuku biri mu Rwanda.

Ati “Habanje amahugurwa y’Ibihugu bivuga Igifaransa. Nyuma hazakurikiraho Ibihugu bivuga Icyongereza. Ni Abarimu b’abasifuzi bigisha abasifuzi. Dukeneye abasifuzi beza kurusha abo dufite. Ubushobozi bw’umusifuzi bushingira ku bw’umwarimu we.”

Yakomeje agira ati “Iyo umusifuzi yitwaye neza, bigaruka ku mwarimu we, bijyanye n’ubumenyi aba yaramuhaye. Ni yo mpamvu abarimu b’abasifuzi baba bagomba kongererwa ubumenyi.”

Alain yavuze ko kuba hari gutangwa amahugurwa, bidasobanuye ko amakosa y’abasifuzi agiye guhita acika burundu kuko umuntu ari uwibeshya.

Ati “Ahari umuntu, hari no kwibeshya. Ariko kwisubiramo kwibeshya ni byo bigira ikosa. Ntitwemera amakosa rero. Ariko umuntu yakwibeshya. Iyo bibaye byinshi byangiza umwuga ariko twifuza kubirwanya, tuvuga ururimi rumwe kugira ngo umupira w’Amaguru utere imbere.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko mu byatumye bahitamo u Rwanda nk’Igihugu cyo kwakira aya mahugurwa, harimo Amahoro akirangwamo.

Aseka cyane ati “U Rwanda ni Igihugu cy’Amahoro. Ni Igihugu cyiza. Kuva nagera aha nakiriwe neza, nacungiwe umutekano uko bikwiye. Kigali ni Umujyi mwiza ufite Isuku.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa y’abavuga Igifaransa, azasozwa tariki ya 29 Werurwe, hagahita hatajyamo ay’abavuga Icyongereza azasozwa tariki ya 5 Mata 2024.

Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi ba FIFA

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW