Motard FC ya Abdul Gakara yagaritse Umuri ya Mulisa

Ikipe ya Motard Football Club itozwa na Uwimana Abdul wabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda, yatsinze iya mugenzi we, Jimmy Mulisa ibitego 2-1 mu mukino usoza igice kibanza cya shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 Saa Munani z’amanywa, ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo.

Ni umukino wari witabiriwe n’abatari bake, cyane ko ikipe ya Motard FC isanzwe ikundwa n’abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto kuko ni na bo ba nyiri ikipe.

Ku munota wa 20 gusa, ikipe itozwa Uwimana Abdul uzwi ku izina rya Gakara, yari ibonye igitego cyatsinzwe na Kabahaya Shema Richard ku mupira yatsindishije ukuguru kw’iburyo.

Ikipe ya Umuri Sports Club ya Jimmy Mulisa itozwa na Fabrice, ntiyacitse intege, cyane ko ifite abana bakiri ndetse batanga icyizere.

Bagitsindwa igitego, izi ngimbi za Umuri zabaye nk’izikangutse maze umupira ziwima Motar, ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Abamotari bayoboye n’igitego 1-0.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe ya Umuri Sports Club yagarukanye imbaraga ndetse ibona igitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Uwizeyimana Olivier.

Gusa ikipe ya Motar FC ntiyacitse intege, yakomeje gukina isatira iza kubona igitego cyatsinzwe na  Kehinde Noah ukomoka muri Nigeria ku munota wa 59 gusa nyuma yo gushyira umupira ku gituza akawumanurira ku kuguru kw’iburyo, akawuterana imbaraga ugana mu izamu rya Umuri. Noah yari yinjiye mu kibuga mu gice cya Kabiri asimbuye Niyongira Jean de Santos.

Kubona ibitego bibiri hakiri kare, byari bisobanuye ko Uwimana Abdul na Semanza umwungirije, babicunga ariko banashaka ibindi.

- Advertisement -

Gusa ikipe ya Umuri yamaze gukanguka n’ubwo yibutse ibitereko yasheshe kuko Motar nta rindi kosa yari yiteguye gukora.

Iminota 90 yaje kurangira ikipe ya Gakara yegukanye intsinzi ku bitego 2-1 bituma isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 11, mu gihe Umuri ya mbere ifite amanota 12.

Imikino yo kwishyura muri iri tsinda rya Mbere mu gice cy’Umujyi wa Kigali, izatangira ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe.

Motar FC izatangira imikino yo kwishyura ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, yakira Yellow Stars Saa Cyenda z’amanywa kuri Tapis rouge.

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri uyu mwaka, yitabiriwe n’amakipe 39 abarizwa mu Ntara zose zigize Igihugu cy’u Rwanda. Amajyepfo, Amajyarugu, u Burasirazuba, u Burengerazuba n’Umujyi wa Kigali.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere uretse mu Mujyi wa Kigali hazazamuka ane kuko hari hari amatsinda abiri.

Amakipe umunani azaba yazamutse, azatomborana maze habeho imikino ya kamarampaka (Playoffs), hazazamuke andi ane na yo azakine imikino ya Playoffs izatanga ebyiri zizazamuka mu Cyiciro cya Kabiri 2024-2025.

Igice cy’Umujyi wa Kigali, kirimo amatsinda abiri (A,B). Itsinda rya A ririmo: Umuri Sports Club, Motar FC, Yellow Stars, AS Kabuye, Future Team na Guepard.

Itsinda rya B ririmo: Skyline, Muyange FC, Rapid FC, Future Generation, Kagarama Secondary School, Nyamara Stars na Don Bosco.

Uwimana Abdul utoza Motar FC nk’umutoza mukuru, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Etincelles FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi. Jimmy Mulisa we yakiniye APR FC mu Rwanda n’ikipe y’Iguhugu, ajya hanze y’u Rwanda ku Migabane itandukanye irimo uwa Aziya n’uw’i Burayi.

Abakinnyi babanjemo kuri Motar FC
Umukino ukirangira bigabye mu kibuga kubera ibyishimo
Ni umukino warebwe na benshi
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Umukino wabereye kuri Tapis rouge

 

Abasifuzi babanza gutanga amabwiriza mbere y’umukino
Ni umukino warimo imbaraga
Uyu mukino waryoheye abawurebye
Abamotari bahagarika akazi bakaza gufana ikipe ya bo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW