Osaluwe wa AS Kigali yateye ivi (AMAFOTO)

Umunya-Nigeria ukinira ikipe ya AS Kigali, Rafael Osaluwe Oliseh, yambitse impeta ya fiançaille umukunzi we, Umuhoza Liliane bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhango wabaye mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, ubera kuri Great Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukinnyi wari witeguye gusaba umukunzi we kuzamubera umugore w’isezerano, yashinze hasi maze asaba Umuhoza kuzamubera mama w’abana be.

Undi ntiyatekereje Kabiri, yahise atega urutoki maze yambikwa impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri ibiri bakundana.

Osaluwe abicishije ku rukuta rwe Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, yagaragaje ko yishimiye kwambika impeta umukunzi we.

Uyu mukinnyi yamenyanye na Lily ubwo yakiniraga ikipe ya Bugesera FC mu mpeshyi ya 2022 n’ubwo atayitinzemo kuko yayimazemo umwaka umwe gusa muri ibiri yari yayisinyiye.

Uyu munya-Nigeria ukina hagati mu kibuga, yavuye muri Bugesera FC ajya muri Rayon Soorts na yo atatinzemo kuko yahise ajya muri AS Kigali agikinira kugeza magingo aya.

Akanyamuneza kari ku maso ya bo bombi
Undi ntiyazuyaje
Yateretse ivi hasi asaba Lily kuzamubera umugore w’isezerano
Byari ibyishimo
Ubu ni Umukinnyi wa AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW