Patriots yabitse nimero yambarwaga na Aristide Mugabe

Ikipe ya Patriots Basketball Club, yahaye icyubahiro Mugabe Aristide wayibereye kapiteni, ibika nimero 88 yambaraga.

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, ni bwo hakomeje imikino ya shampiyona y’Umukino w’amaboko wa Basketball.

Hagati mu mukino wahuje ikipe ya Patriots BBC na Kepler BBC, habaye igikorwa cyo gushimira Mugabe Aristide wakiniye Patriots imyaka umunani ndetse akayibera kapiteni.

Mu kumuha icyubahiro bamugomba, abakinnyi bakoze imirongo ibiri maze Aristide acamo hagati yunamye bamukora mu ntoki.

Abakinnyi batandukanye bafashe ijambo, bavuga kuri uyu mukinnyi wabaye mwiza mu mukino wa Basketball mu Rwanda.

Mugabe ubu ari muri Kepler BBC nk’umukinnyi n’umutoza muri uyu mukino.

Aritside yabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu kuva mu 2013, ndetse aba na kapiteni wa Patriots kuva mu 2016.

Icyubahiro kiruta ibindi byose kuri we, ni uko babitse nimero yambaraga ya 88, mu rwego rwo kumushimira.

Nimero 88 yabitswe
Yaciye hagati y’imirongo ibiri y’abakinnyi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -