Patriots yatsinze APR mu mukino itahabwagamo amahirwe (AMAFOTO)

Ikipe Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ya Basketball mu bagabo, itahanahabwagamo amahirwe, ihita inafata umwanya wa mbere.

Ni umukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu nzu y’imikino (Gymnasium) muri Lycée de Kigali (LDK), saa Moya z’ijoro.

Patriots ni yo yatangiye neza umukino ndetse itsinda agace ka mbere n’amanota 19-9.

Mu gace ka kabiri, APR yaje yariye karungu, yigobotora Patriots BBC, iyitwara aka gace ku manota 20-9. Ibi yabifashijwemo na Dixon Jr Michael Andre na Ntore Habimana batsinze amanota 11 buri umwe muri iki gice cya mbere gusa.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 29-28.

Uko Patriots yatangiye umukino iri hejuru ni na ko yatangiye igice cya kabiri, maze itwara agace ka gatatu ku manota 26-18. Agace ka gatatu karangiye Patriots ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo na APR.

Mu gace ka nyuma k’umukino Patriots yerekanye ko idafite gahunda yo guteshuka k’umugambi yazanye wo gucyura intsinzi, maze ikegukana itsinze amanota 19-12.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya Patriots BBC ku manota 73-59.

Kapiteni wa Patriots, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ‘Gaston’ ni we watsinze amanota menshi [24], anganya na Perry William Kiah bakinana; mugenzi wa bo, Hagumintwari Steven yinjije amanota 18 mu gihe Dixon Jr Michael Andre wa APR BBC yatsinze 17.

- Advertisement -

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Patriots BBC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14, APR BBC ijya ku wa kabiri n’amanota 13.

Patriots BBC kandi magingo aya ni yo yihariye agahigo ko kuba itaratakaza umukino n’umwe muri shampiyona, aho igejeje imikino irindwi.

APR BBC bari basangiye aka gahigo yo ntibashije kurenza imikino itandatu itaratsindwa.

Byongeye kandi, amateka y’uko APR ari yo yari imaze gutsinda imikino myinshi mu mikino yahuje izi mpande zombi (intsinzi eshatu) yakuweho, kuko ubu mu mikino itandatu imaze kubahuza bombi bamaze gutsindana inshuro eshatu.

Umukino wabereye muri LDK
Guhangana ko kwarimo
Kenneth Gasana yafashije ikipe ye
Ari mu beza shampiyona ifite
Uba ari umukino munini muri shampiyona
Ntiwari umunsi mwiza kuri APR BBC
Patriots BBC ifite abakinnyi bafite uburambe buhagije

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW