Rayon Sports y’Abagore irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe

Nyuma yo gutsinda Freedom Football Club ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club irakoza imitwe y’Intoki ku Gikombe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’Amaguru y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere.

Mu mikino yabaye, harimo uwo Rayon Sports Women Football Club yatsinzemo Freedom Women Football Club yo mu Gakenke.

Iyi kipe yo mu Nzove yatsindiwe na Umuhoza Angelique, Mukandayisenga Jeannine, Mukeshimana Dorothée na Uwimana Francine.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports WFC yuzuza amanota 56 igumana umwanya wa mbere, mu gihe AS Kigali iyigwa mu ntege ifite amanota 48 n’umukino umwe w’ikirarane izakinira na Fatima WFC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Munani z’amanywa.

Gikundiro irabura intsinzi imwe gusa ubundi ikegukana igikombe cya shampiyona, kizaba ari icya mbere cya shampiyona kuva yazamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Undi mukino w’ikirarane, ni uzahuza ES Mutunda WFC na Inyemera WFC i Mutunda Saa Munani z’amanywa. Iyi mikino y’ibirarane yombi izakinwa tariki ya 27 uku kwezi.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Kamonyi WFC 2-4 Indahangarwa WFC

- Advertisement -

Rambura WFC 1-1 Muhazi WFC

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC babanjemo
Freedom WFC yatsindiwe ku kibuga cya yo
Intebe y’abatoza ba Rayon Sports WFC
Abasimbura ba Rayon Sports WFC
Abakunzi ba Rayon Sports WFC bari bayiherekeje mu Gakenke

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW