Rayon Sports yatangaje abakinnyi bahataniye igihembo cya Gashyantare

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Khadime N’diaye ari mu bakinnyi batatu bahataniye igihembo cy’ukwezi kwa Gashyantare.

Aba bakinnyi batatu batangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ni Muhire Kevin, Tuyisenge Arsène n’umunyezamu, Khadime N’diaye.

Guhemba umukinnyi wahize abandi ni igikorwa ngarukakwezi kimaze kuba umuco muri Rayon Sports, ku bufatanye n’umuterankunga wabo mukuru, Skol.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Gikundiro, yatangaje ko abakunzi bayo batangira gutora uwahize abandi mu kwezi gushize kwa Gashyantare, hagati y’aba bakinnyi bose uko ari batatu.

Muri Gashyantare 2024, Rayon Sports yakinnyemo imikino irindwi. Yatsinze itandatu, itsindwa umwe.

Umunyezamu Khadime N’diaye, muri iyo mikino yinjijwemo ibitego bibiri gusa.

Mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro batsinzemo Vision FC ibitego 3-1, no mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona batsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.

Kapiteni Muhire Kevin, mu mikino irindwi yakinnye yatsnzemo ibitego bibiri (batsinda Amagaju FC igitego 1-0, anongera batsinda Etoile de l’Est igitego 1-0).

Tuyisenge Arsene ‘Tuguma’ na we mu kwezi kwa kabiri yatsinze ibitego bibiri ( batsinda Vision FC ibitego 2-0, anongera batsinda Marines FC ibitego 2-0).

- Advertisement -

Ibirori byo guhemba bitenganyijwe tariki ya 21 Werurwe 2024, kuri Oasis Guest House, Karuruma.

Gusoza gutora bizarangira tariki ya 20 Werurwe 2024, saa Sita z’amanywa.

Muhire Kevin amaze iminsi afasha ikipe ye
Khadime N’diaye yitwaye neza muri Gashyantare
Tuyisenge Arsène yafashije Rayon Sports muri Gashyantare

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW