REG BBC yagize umunsi mubi imbere ya Patriots

Ikipe ya Patriots Basketball Club, yatsinze REG Basketball Club amanota 73-67 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi, cyane ko amakipe yombi yari ataratsindwa ndetse yanaguze abakinnyi bashya bari bafitiwe amatsiko n’abafana benshi bari buzuye muri LDK.

Patriots yari iherutse kugura Umunya-Serbia, Nikola Scekic, ureshya na metero 2,20, mu gihe REG na yo yari yazanye Umunyamerika, Antino Jackson.

Patriots yatangiye umukino neza, William Perry atsinda amanota, bidatinze agace ka mbere karangira iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 15 ya REG BBC.

Agace ka kabiri n’ubundi Patriots BBC yagatangiye neza, Ndizeye Dieudonné na Perry bayitsindira amanota atuma ikomeza kuyobora.

Ku rundi ruhande, kugarira gukomeye kwakorwaga na Nikola Scekic na Pitchou Manga ni kimwe mu byaryoshyaga umukino.

Mu minota ya nyuma y’aka gace, REG yihariye yazamuye urwego, Shyaka Olivier na Ikishatse Hervé bayitsindira amanota, ikinyuranyo kiragabanuka kiba amanota abiri (32-30).

Mu munota wa nyuma, abakinnyi ba REG batakaje imipira yavuyemo amanota ane yatsinzwe na Ndizeye na Hagumitwari Steven.

Ibi byatumye igice cya mbere kirangira Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 38 kuri 34.

- Advertisement -

Patriots BBC yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Ndizeye na Hagumintwari bayitsindira amanota menshi, ari na ko ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 11 (51-40).

Mu gace ka nyuma, Mukengerwa Benjamin yagerageje gufasha Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kugabanya ikinyuranyo ariko ntibirambe kuko yatakazaga imipira myinshi cyane.

Ku rundi ruhande, Umutoza wa Patriots, Henry Mwinuka, yongeyemo abakinnyi bugarira nka Nikola na Kamirindi Olivier.

Mu minota itanu ya nyuma y’aka gace, REG yinyaye mu isunzu, Mukengerwa na Muhizi Prince batsinda amanota menshi, byagabanuye ikinyuranyo kigera mu manota atatu (70-67).

Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 73-67, uba uwa mbere iyi kipe itsinzwe muri iyi Shampiyona, mu gihe indi ikomeje kudahagarikwa.

Mu mukino wabanjirije uyu, APR BBC yatsinze Kigali Titans amanota 92-71.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Werurwe 2024, Kepler BBC izakira Espoir BBC saa Kumi, mu gihe Tigers BBC izakina na UGB saa 18:00, imikino yose izabera muri Lycée de Kigali.

Ku wa Gatatu, tariki 20 Werurwe 2024, hateganyijwe umukino w’ishiraniro hagati ya Patriots BBC na APR BBC saa 20:00 muri Lycée de Kigali.

Imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru mu bagore:

Ku wa Gatandatu, tariki 16 Werurwe 2024:

UR Kigali vs UR Huye [10:00]
The Hoops vs REG WBBC [12:00]
Kepler WBBC vs IPRC Huye [14:00]

Ni umukino uhuruza abakunzi n’uyu mukino
Kenneth Gasana yafashije Patriots BBC bayifashije
Patriots BBC yongeye kumwenyura
REG BBC yagize ijoro ribi
Abasifuzi beza muri shampiyona ni bo basifura uyu mukino
Uba ari umukino urimo agapingane

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW