Shampiyona ya Handball 2024 yahumuye

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira mu mpera z’iki Cyumweru.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko amakipe icyenda, ari yo azakina shampiyona y’icyiciro cya mbere y’uyu mwaka.

Mu nteko rusange y’abanyamuryango b’umukino wa Handball mu Rwanda, Ferwahand, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2024, ni bwo hemejwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Handball mu bagabo n’abagore izatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 23-24 Werurwe 2024.

Kuri ubu, amakipe icyenda ni yo byemejwe ko azitabira mu bagabo.

Ayo makipe ni: Gicumbi HBT, APR HBC, ES Kigoma HBC, Adegi Gituza HBC, UR Huye HBC, UR Rukara HBC, Gorillas HBC na Nyakabanda HBC.

Gicumbi HBT ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona giheruka.

Shampiyona ya 2024 yahumuye
Imikino y’umunsi wa mbere
Gahunda y’umunsi wa mbere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW