Shampiyona ya Sitting Volleyball iri kugana ku musozo

Komite y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NPC) yatangaje ko mu mpera z’iki Cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma muri shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore.

Ni imikino iteganyijwe tariki ya 23 na 24 Werurwe 2024, ikazabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, guhera saa Saba z’amanywa.
Mu bagabo, amakipe ane mu itsinda rya mbere n’irya kabiri ni yo yabonye itike yo gukina iyi mikino ya nyuma.

Ayo makipe ni: Gasabo, Musanze, Nyagatare na Rwamagana, mu itsinda rya mbere. Na ho mu itsinda rya kabiri Gisagara, Burera, Rusizi na Rubavu ni zo zabonye itike.

Muri 1/4 ikipe ya mbere izahura n’iya kane, mu gihe ikipe ya kabiri izahura n’iya gatatu.

• Gasabo vs Rubavu
• Musanze vs Burera
• Nyagatare vs Rusizi
• Rwamagana vs Gisagara

Muri 1/2 ikipe izatsinda hagati ya Gasabo na Rubavu izahura n’izatsinda hagati ya Rusizi na Nyagatare, mu gihe izatsinda hagati ya Rwamagana na Gisagara izacakirana n’izatsinda hagati ya Musanze na Burera.

Nyuma y’iyi mikino ni bwo hazamenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma.

Mu bagore ho nta mikino ya 1/4 izakinwa, ahubwo bazahera muri 1/2.

• Bugesera vs Musanze
• Gicumbi vs Nyarugenge

- Advertisement -

Abazatsinda mu bagore bazahita bahurira ku mukino wa nyuma.

Intwari za Gasabo ni zo zibitse Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize mu bagabo, mu gihe Bugesera ari yo yacyegukanye mu bagore.

Abagabo bazahera muri 1/4
Abagore bazaba bakina imikino ya 1/2 n’iya nyuma

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW