Tchabalala yongeye kuba umucunguzi wa AS Kigali

Biciye ku gitego cyatsinzwe na Hussein Shaban Tchabalala, ikipe ya AS Kigali yabonye amanota atatu y’umunsi wa 24 wa shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi Kigali, ntiyari ifite umunyezamu, Cuzuzo Aime Gaël wari wasimbuwe na Pascal wari ku ntebe y’abasimbura.

Ni umukino wari ufite igisobanuro kuri AS Kigali, cyane ko yari yatsinzwe na Étoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.

Umutoza Guy Bukasa, yari yakoresheje abakinnyi batatu inyuma barimo Ishimwe Saleh, Bishira Latif na Ndayishimiye Thierry.

Impande z’inyuma za AS Kigali, zariho Akayezu Jean Bosco ku ruhande rw’iburyo na Félix Koné wahengamiraga ku ruhande rw’ibumoso.

Ku munota wa 26 w’umukino, Hussein Shaban Tchabalala yari abonye inshundura ku mupira yahawe na Akayezu, maze awohereje mu izamu ukubita igiti cy’izamu ariko urongera umusanga aho yari ari maze awusubizamo, kiba igitego cy’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Kubona iki gitego hakiri kare, byari bishyize aheza iyi kipe.

Nyuma y’indi minota mike iki gitego kibonetse, Tchabalala yashoboraga kubona ikindi ariko uburyo yari abonye ntiyabubyaza umusaruro.

- Advertisement -

Igice cya mbere cyarangiye, AS Kigali iri imbere n’igitego 1-0.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Guy utoza ikipe y’Umujyi wa Kigali, yahise akora impinduka akuramo Benedata Janvier wari wababaye, asimburwa na Rafael Osaluwe Oliseh.

Gusa mu gice cya Kabiri, Musanze FC yaje ari nziza kurusha uko yari imeze mu gice cya mbere ndetse ihusha uburyo butatu bwari kuvamo ibitego.

Ikipe y’i Musanze yakomeje kurusha cyane AS Kigali biciye ku bakinaga hagati mu kibuga, ndetse byaje gutuma Osaluwe yongera gusimburwa na Didier.

Ikipe itozwa na Bukasa, yakomeje gucunga igitego cya yo, iminota 90 irangira yegukanye amanota atatu imbumbe.

Tchabalala yahise yuzuza ibitego bine mu mikino itandatu amaze gukinira iyi kipe.

Yahise yuzuza amanota 34 byahise binayishyira ku mwanya wa Gatanu by’agateganyo, nyuma y’imikino 24 imaze gukinwa.

Tchabalala yongeye gufasha AS Kigali
Félix Koné yahengamiraga ku ruhande rw’ibumoso
Tchabalala yagoye abakinnyi ba Musanze FC
Didier wasimbuye Osaluwe, yitwaye neza hagati mu kibuga
Ikipe yabanjemo kuri AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW