U Rwanda rwageze muri 1/4 cya All African Games

Amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 yageze muri 1/4 cy’imikino ya African Games 2023 muri Basketball ya batatu (3×3), nyuma yo kwitwara neza atsinda imikino isoza iy’amatsinda.

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma y’amatsinda mu mikino ya African Games 2023 muri Basketball ya batatu, imikino iri kubera i Accra muri Ghana.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yakinnye umukino wayo saa Kumi n’imwe n’iminota 20, maze itsinda Misiri amanota 16-12.

Iyi ntsinzi yatumye abasore b’u Rwanda bakatisha itike yo gukina imikino ya 1/4, nyuma yo gusoza bayoboye itsinda A n’amanota abiri.

Mu mikino itatu bakinnye mu matsinda, batsinze ibiri (batsinze Côte d’Ivoire 18-16 ndetse na Misiri batsinze 16-12), batsindwa umwe (batsinzwe na Centrafrique 10-5).

Abari b’u Rwanda na bo babonye itike yo gukina imikino ya 1/4 nyuma yo gutsinda Mali amanota 9-8, mu mukino wabaye saa Kumi n’imwe n’iminota 40.

Ikipe y’u Rwanda mu bagore yasoreje ku mwanya wa kabiri mu itsinda B n’amanota 3.

Mu mikino itatu bakinnye, batsinze itatu (batsinze Ethiopia 22-10, batsinda Algérie 13-12 ndetse na Mali batsinze 9-8), batsindwa umwe (batsinzwe na Congo Kinshasa 15-12).

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024 ni bwo harakinwa imikino ya 1/4.

- Advertisement -

Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, inkumi z’u Rwanda zirakina na Bénin, mu gihe saa Moya z’umugoroba ari bwo abasore b’u Rwanda baramanuka mu kibuga bakina na Algérie.

Iyi mikino ya African Games 2023 iri kubera i Accra muri Ghana, kuva tariki ya 18 kuzageza tariki ya 22 Werurwe 2024.

Abasore b’u Rwanda barwimaniye muri Ghana
Wari umunsi mwiza ku Banyarwanda
Na bashiki ba bo bagize umunsi mwiza
Abakobwa b’u Rwanda na bo bitwaye neza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW