U Rwanda rwasezerewe muri All African Games

Ikipe z’Igihugu cy’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23, zasezererewe muri 1/4 cya All African Games 2023, muri Basketball ya batatu (3×3).

Ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2023 ni bwo imikino ya 1/4 cya All African Games muri Basketball ya batatu (3×3) yakinwe. Ni Imikino iri kubera i Accra muri Ghana kuva tariki ya 18 Werurwe.

Saa Moya z’ijoro ni bwo Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa yakinnye umukino wayo wa 1/4, umukino yari ihanganyemo na Bénin. Aba bari b’u Rwanda ntibahiriwe n’uyu mukino kuko batsinzwe amanota amanota 21-19, bahita basezererwa muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Nyuma y’isezererwa ry’ikipe y’abakobwa, amaso yose Abanyarwanda bari bayahanze basaza babo ngo barebe ko nibura bo bakomeza muri 1/2, ariko na bo byaje kwanga.

Abasore b’u Rwanda binyije ikibuga saa Tatu z’ijoro bakina na Algérie, yaje no kubatsinda amanota 21-14, na yo isezererwa ityo.

N’ubwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe, abandi bo urugendo rugana ku gikombe ruracyakomeje.

Mu yindi mikino yakinwe mu bagore, Mali yatsinze Misiri amanota 21-20, Congo Kinshasa itsinda Côte d’Ivoire amanota 14-13 ndetse na Nigeria yasezereye Ghana iyitsinze amanota 19-17.

Mu bagabo, Botswana yatsinze Centrafrique amanota 16-15, Ghana iri mu rugo itsinda Burkina Faso amanota 21-19, naho Uganda itsinda Madagascar amanota 20-18.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe ni bwo harakinwa imikino isoza.

- Advertisement -

Dore uko imikino ya 1/2 iteganyijwe mu bakobwa:

• Mali Vs Bénin (saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba)

• Congo Kinshasa Vs Nigeria (saa Kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’umugoroba).

Mu bagabo na ho barahura muri ubu buryo:

• Botswana Vs Ghana (saa Moya z’umugoroba)

• Uganda Vs Algérie (saa Moya n’iminota 20 z’umugoroba).

Iyi mikino ya African Games 2023 iri kubera i Accra muri Ghana, kuva tariki ya 18 kuzageza tariki ya 22 Werurwe 2024.

U Rwanda ntirwahiriwe muri 1/4

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW