Ubuyobozi bwa Gicumbi buraregwa guhimbira umukinnyi amasezerano

Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, Nitanga Désire n’Umunyamabanga we, Dukuzimana Antoine, bareragwa guhimba amasezerano y’umukinnyi w’iyi kipe.

Umukinnyi urega aba bayobozi, ni Nyirinkindi Saleh ukinira ikipe ya La Jeunesse FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Uyu mukinnyi yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, avuga ko nta masezerano afitanye na Gicumbi FC, mu gihe iyi kipe ivuga ko bayafitanye.

Muri iyi baruwa ya Nyirinkindi Saleh, yasabye ko Perezida wa Gicumbi FC, Nitanga Désire n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Dukuzimana Antoine, bahanwa n’izindi nzego z’Ubutabera kuko we avuga ko bakoze inyandiko mpimbano kandi ari icyaha gihanwa n’Amategeko.

Antoine ushinjwa guhimba amasezerano ya Nyirinkindi, yabwiye UMUSEKE ko ibyo uyu mukinnyi avuga abeshya kuko yasinyiye iyi kipe amasezerano ahubwo akanga kuza gukora imyitozo.

Ati “Ni uguhimba. Nonese Licence ishingira ku masezerano? Yaradusinyiye ntiyaza gukina. Ubwo yashatse impamvu, twamurekura.”

Uyu Munyamabanga akomeza avuga ko uyu mukinnyi yasabye ko bamurekura kandi biteguye kumurekura agakina aho ashaka.

Ati “Yasabye ko twamurekura. Muri système twaranabikoze kuko atigeze aza no ku myitozo. Ubu yajya aho ashaka.”

Amakuru avuga ko impamvu Saleh yanze kuza gukora imyitozo kuko nta mafaranga yo gusinya amasezerano (recruitment) yahawe, ubuyobozi na bwo bukanga kugira icyo bumuha butabanje kumubona mu kazi.

- Advertisement -

Bivugwa ko aya masezerano yari ay’umwaka umwe (2023-2024), uyu mukinnyi yayasinye tariki ya 8 Gashyantare 2024.

Nyirinkindi yazamukiye mu kipe y’abato ya APR FC, aza gukinira iyi kipe y’Ingabo, aca muri Marines FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Musanze FC na Addax SC yaherukagamo.

Yakiniye na Mukura VS
Nyirinkindi Saleh yashinje ubuyobozi bwa Gicumbi FC kumukorera amasezerano atazi
Umuyobozi wa Gicumbi FC, Nitanga Désire, yarezwe gukorera umukinnyi amasezerano
Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, yahakanye amakuru avuga ko yahimbye amasezerano

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW