UEFA Champions League: Atlético na Dortmund zateye intambwe ya 1/4

Ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne yasezereye Inter de Milan yo mu Butaliyani kuri penaliti, igera muri 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi [Champions League], Borussia Dortmund yo mu Budage na yo isezerera PSV Eindhoven yo mu Buholande.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama 2024 kuri Stade Metropolitano, ikipe ya Atletico Madrid yo muri Esipanye yari yakiriyemo Inter de Milan yo mu Butaliyani.

Ikipe ya Inter de Milan yaje muri uyu mukino ifite impamba y’igitego 1-0 yari yaratsindiye mu Butaliyani, mu mukino ubanza.
Amakipe yombi yatangiye umukino asatirana cyane.

Abasore nka Samuel Lino na Antonio Griezman ni bo batezaga ibibazo ubwugarizi bwa Inter, mu gihe Denfel Dumfries ari we wari wugarije abasore b’Umutoza Simeone.

Ku munota wa 28, ikipe ya Atletico Madrid yashoboraga gufungura amazamu binyuze kuri rutahizamu wayo Alvaro Morata, ariko umupira uremereye yari ateye n’umutwe ukurwamo n’umunyezamu Yann Sommer, urindira Inter.

Federico Dimarco yafunguriye amazamu ikipe ya Inter de Milan ku munota wa 30, binyuze mu mupira Nicolo Barella yari azamukaniye ku ruhande rw’ibumuso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga Dimarco ahagaze neza, awuhirikira mu rushundura.

Antoine Griezman ntiyatumye ibyishimo by’Abataliyani biramba kuko nyuma y’iminota ibiri yonyine yahise yishyurira Atletico Madrid, ahita yuzuza ibitego bitandatu muri Champions League uyu mwaka.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura bakomeje gusatira bashaka kujya kuruhuka bayoboye, ariko igice cya mbere kirangira banganyije 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse yagabanyije umuvuduko.

- Advertisement -

Ibintu byaje guhinduka ku munota wa 70, Atletico Madrid itangira gusatira nyuma y’impinduka yari ikoze, ikuramo Samuel Lino na Rodrigo de Paul, maze yinjizamo Rodrigo Riquelme na Angel Correa.

Ku munota wa 76 Umufaransa Marcus Thuram yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira mwiza yari ahawe na Lautaro Martinez, maze wenyine, umupira awutera hejuru y’izamu.

Memphis Depay winjiye mu kibuga asimbuye Alvaro Morata, yaje guhusha igitego ku munota wa 85, ishoti yari arekuye rigarurwa n’igiti cy’izamu.
Nyuma y’iminota ibiri yaje kwikosora atsindira ikipe ye igitego cya kabiri, ku mupira mwiza yari ahawe na Kapiteni Koke, maze ahindukirana myugariro wari umucunze, umupira awutera mu nguni y’ibumoso bw’izamu uruhukira mu nshundura.

Ikipe ya Atletico yabonye amahirwe ya nyuma ku munota wa gatatu w’inyongera, maze umupira Antoine Griezmann yari ahaye Rodrigo Riquelme ananirwa kumushyira mu izamu ngo asoze akazi.

Umutoza Simeone yahise yikubita hasi yubamye, atiyumvisha uburyo abahungu be bahushije amahirwe ya nyuma bari babonye.

Umukino warangiye ari intsinzi ya Atletco Madrid y’ibitego 2-1.

Hahise hitabazwa iminota 30 yinyongera [Extra Time] kuko igiteranyo cy’imikino yombi cyari ibitego 2-2.

Amakipe yombi yagerageje uburyo butari bwinshi yabonamo ibitego, ariko birananirana, mpaka hitabajwe penaliti.

Atletico ni yo yahiriwe na penaliti kuko yatsinze penaliti 3-2, maze ikomeza ityo.

Mu wundi mukino wa 1/8 wakinwaga, kuri Stade Signal Iduna Park, Borussia Dortmund yo mu Budage yari yakiriye PSV Eindhoven yo mu Buholandi, iyizimanira ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Jordan Sancho intizanyo ya Manchester United na Marco Reus watsinze igitego cya kabiri.

Atletico Madrid na Borussia Dortmund zageze muri 1/4 zisangayo FC Barcelona, Arsenal, Manchester City, Bayern Munich, Paris Saint Germain na Real Madrid, zo zagezeyo mbere.

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi.

Depay yafashije cyane ikipe ye
Amakipe umunani yamaze kugera muri 1/4
Byari ibyishimo kuri Griezzman
Jordan Sancho yafashije Dortmund
Memphis Depay yarokoye Atlético Madrid
Dortmund yateye indi ntambwe
Byari ibyishimo i Madrid
Oblak yafashije Atlético Madrid
Inter yatanze byose ariko Ntiwari umunsi mwiza kuri yo
Ati ihangane ni ah’ubutaha musore
Sancho yagarutse mu bintu bye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW