Umuyobozi wa Forever yemeje ko iri ku isoko

Nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere ku kipe ya Forever Women Football Club, Umuyobozi wa yo, Hon Mukanoheri Saidat, yaciye amarenga ko iyi kipe iri ku isoko.

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, ni bwo Hasojwe shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’umupira w’Amaguru mu Bagore.

Ni shampiyona yegukanywe n’ikipe ya APR Women Football Club nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025, Umuyobozi wa Forever WFC, Hon Mukanoheri Saidat, yaciye amarenga ko iyi kipe ashobora kuzayigurisha.

Ni nyuma y’uko hari amakuru yavuzwe ko iyi kipe ishobora kuba yaraguzwe n’ubuyobozi bwa Police FC, ikazanahindura izina.

Yagize ati “Ntawe turaganira kugeza ubu. Gusa iyo ikintu kiri ku isoko ari cyiza ntawe ubura kucyifuza. Ni nk’inkumi irambagizwa. Nta gahunda ndagira yo kuba narekura Forever ariko ku bwanjye numva yakina kandi igakomeza kuduha ibyishimo. Ntitwabura kwifuza ko yagurwa, yewe ikaba yagurwa no mu mahanga. Igihari ni ugukomeza kuyubaka kugira ngo n’uwakwifuza kuyigura cyangwa kwifuza umukinnyi, yabona ikipe nziza cyangwa umukinnyi mwiza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gutunga ikipe uri wenyine mu Cyiciro cya Kabiri, byari urugendo rugoye ariko byashobotse.

Ati “Mu cyiciro cya Kabiri nta bwo byari byoroshye. Gutunga ikipe uri wenyine, udafite n’ugufasha, wireba, nta bwo byari byoroshye. Ndashimira Imana, abakinnyi n’abatoza ku bw’uyu musaruro baduhaye kuri uyu mwaka wa Gatatu Forever igiye mu byo gukina.”

Yakomeje avuga ko hagiye kubaho kuyitegura nk’ikipe izaba ije guhangana mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha.

- Advertisement -

Ati “Twihaye gahunda njye n’abana ndetse n’abatoza. Turareba imbere. Turashaka gukina nk’uko n’abandi tubona bakina. Kandi ndumva nizeye abana banjye kuko abenshi ni bato. Numva bazakomeza kuduha ibyishimo bihambaye.”

Umwaka w’imikino utaha mu Cyiciro cya Mbere, ushobora kuzaba urimo guhangana bitewe n’ubushake bwa Komisiyo Ishinzwe ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Forever WFC ishobora kuzagurishwa
APR WFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW